MTN yashumbushije uwayicururizaga uherutse kugirirwa nabi n’abajura

Abakozi ba Sosiyete ya MTN Rwanda icuruza ibyerekeranye n’itumanaho, ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 basuye Tuyisenge Jeannette, bishimira kumubona amaze koroherwa, ndetse yiteguye gusubira mu kazi.

Iyo sosiyete ya MTN ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yamuhaye telefoni ebyiri zigezweho (smartphones) n’amafaranga angana n’ayo yabuze ubwo yagirirwaga nabi n’abo bajura.

MTN kandi yavuze ko igiye kumushingira akazu (Kiosk) azajya akoreramo ubucuruzi bwe bwa Mobile Money (MoMo).

Amafoto: MTN

Ku wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias akaba yararashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga.

Aba bombi ni bo bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera mu Mujyi wa Kigali ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yavuze ko uwafashwe akekwaho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge kuko aho bamufatiye iwe i Kanombe bahasanze urumogi.

Irakoze Emmanuel, umwe mu bagaragara mu mashusho bakubita umugore utanga serivisi za MTN bakanamwiba
Irakoze Emmanuel, umwe mu bagaragara mu mashusho bakubita umugore utanga serivisi za MTN bakanamwiba

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko iyo video ikigaragara inzego z’umutekano zahise zibikurikirana.

Ati “Iyo video ikigaragara inzego z’umutekano zahise zibikurikirana, uyu munsi mu gitondo nibwo uyu Irakoze Emmanuel yafashwe. Mu ma saa saba undi na we afatirwa i Nyamirambo muri Nyarugenge, ashaka kurwanya inzego z’umutekano araraswa arapfa, umurambo we ukaba uri mu bitaro bya Kacyiru”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, yavuze ko dosiye y’uwafashwe nimara kugera mu bushinjacyaha, azahita agezwa imbere y’ubutabera aburanishwe ku byaha yakoze. Harimo gukubita no gukomeretsa no gukoresha ibiyobyabwenge. Ibihano azahabwa bikazagendana n’uburemere bw’ingaruka ku wahohotewe, kuko bitandukanye ari byo biba impurirane y’ibyaha, icyo gihe umucamanza agatanga igihano kirusha ibindi gukomera.

Umuhoza agira inama Abanyarwanda yo kumenya ibyaha, kubyirinda no kubirinda abandi, haba hari n’aho bigaragaye bagatanga amakuru hakiri kare.

Irakoze wafashwe yavuze ko basohotse bavuye mu kabari ahazwi nko mu Migina, bafata inzira itaha nibwo babonye Tuyisenge, bajya umugambi wo kumwambura niko kumufata baramuniga, bamwambura amafaranga ibihumbi 24 na telefone ebyiri yakoreshaga mu kazi ke.

Ku wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi y’u Rwanda (RNP) batangarije KT Press ko barimo gushakisha abasore babiri bagaragara mu mashusho (Video) barimo gukubita ndetse bakambura amafaranga umugore wacururizaga MTN mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Ayo mashusho yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana abasore babiri, bagotera umukobwa inyuma y’amazu ari i Remera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Migina, imbere ya Petit Stade, umwe akamuta ku munigo, mu gihe undi amwambura agakapu karimo amafaranga, ari nako amukubita ibipfunsi mu bice bitandukanye by’umubiri, kugeza ubwo uwo mukobwa ata ubwenge.

Iyi ni ifoto yakuwe mu mashusho (video) yafashwe na camera za CCTV zari mu gace byabereyemo
Iyi ni ifoto yakuwe mu mashusho (video) yafashwe na camera za CCTV zari mu gace byabereyemo

Iyi video yafashwe tariki 23 Gashyantare 2020 ikaba yababaje abantu benshi bayibonye, ndetse abenshi basaba RIB na Polisi gushaka abasore bakoze ibyo.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yabwiye KT Press ko RIB yahawe amakuru kandi ko irimo gukora iperereza. Umuvugizi wa polisi, CP John Bosco Kabera, na we yavuze ko barimo gukurikirana iby’iki kibazo.

Umukobwa wakorewe iri hohoterwa yitwa Jeannette Tuyisenge, w’imyaka 31, akaba atuye mu Kagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Remera, akaba asanzwe agurisha ibicuruzwa bya sosiyete y’itumanaho ya MTN imbere ya Stade Amahoro.

Bamwe mu batangabuhamya babonye ibyabaye bavuga ko Tuyisenge yatewe nyuma y’uko yari arangije akazi ke k’uwo munsi, ndetse amaze no kubika ibikoresho bye aho asanzwe abibika.

Icyo gihe KT Press yagerageje kumuvugisha ndetse n’umuryango we ariko ntibyashoboka, kuko akirimo kwitabwaho n’abaganga aho arwariye muri Isange One Stop Centre yo mu bitaro bya Kacyiru.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ abakiriya muri MTN, Yvonne Mubiligi, yavuze ko bari barimo gufatanya na RIB mu iperereza, ndetse ko barimo no gukurikirana ibijyanye n’ubuvuzi bwe.

Yongeyeho ko abakozi ba MTN basuye Tuyisenge ku wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, mu rwego rwo kwifatanya na we, kandi ko bizeye ko abakoze ibi bazafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Tuyisenge wahohotewe n’abo bajura afite uruhinja rw’amezi 10.

Iyumvire uko uyu wafashwe avuga uko bahohoteye uriya mugore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese ko batamujyanye mu rukiko,aho ntiyari yakoreshejwe ?hanyuma bakatubeshya?

NZABAMBARIRWA yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

Byakabaye byiza bafatwa bagafungwa ark umujura kuri polisi Ni minsi Mike ukabona yagarutse mu mwuga hageho itegeko rihana umuntu watwaye ikintu cyundi muburyo butemewe nkuko habaho itegeko rihana uwafashe kungufu

Armel yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

rwose icyo gikorwa nicyiza cyane pe, mtn kuba nawe yamwibutse ntimutererane
nkumukozi wayo. murakoze

jean baptiste yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Ndashimira polosi y’urwanda kugikorwa yakoze .gusa ndasaba ko bahagurukira abajura baba mu ga center ka Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare .biba abantu Ku manywa y’ihangu.bakabakubita bakabambura.bikarangirira aho.birakabije kandi bimaze igihe kinini.nibintu biteye agahinda baba abajura bageandana ibyuma kandi benshi cyane.murakoze

Abimana luc yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka