MTN irasaba abatarakemurirwa ibibazo muri Macye Macye kuyimenyesha

Ubuyobozi bukuru wa MTN-Rwanda burahamagararira abakiliya bayo batarakemurirwa ibibazo muri gahunda ya Macye Macye, kuyimenyesha mu buryo bwo kubahamagara, kubandikira kuri Whatsapp cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zabo.

MTN irabasaba abatarakemurirwa ibibazo muri Macye Macye kuyimenyesha
MTN irabasaba abatarakemurirwa ibibazo muri Macye Macye kuyimenyesha

Nyuma y’inkuru igaragaza ibibazo bimaze iminsi muri gahunda ya Macye Macye, yakozwe na Kigali Today ku wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024, ubuyobozi bwa MTN-Rwanda bwandikiye umunyamakuru wayo bumubwira ko bamwe mu bari bafite ibibazo muri iyo gahunda babikemuriwe guhera tariki 27 Kanama 2024, ariko n’abo bitarakemurwa bashobora guhamagara ku murongo wayo wa 100, cyangwa bakabandikira kuri Whatsapp kuri 0788314400 no ku mbuga nkoranyambaga zabo kugira ngo bafashwe.

Hashize iminsi abakoresha umurongo wa MTN binubira ibibazo birimo ibyo gukatwa amafaranga akuwe kuri telefone zabo, babwirwa ko bishyuye ideni rya telefone za Macye Macye bafashe, bakanohererezwa ubutumwa bwerekana ayo basigaje kwishyura, kandi nyamara batarigeze bazifata, bakibaza ukuntu byagenze ngo batwarwe amafaranga y’ibyo batigeze bafata.

Ni ikibazo abaganiriye na Kigali Today, bavuga ko cyatangiye kugaragara guhera tariki 18 Kanama 2024, aho bagendaga bakatwa amafaranga kuri telefone zabo, bagerageza kubaza muri MTN bakabwirwa ko baza kuyasubirizwaho, ariko bikarangira adasubijweho, ahubwo bagakomeza kugenda bakatwa andi.

Tariki 28 Kanama 2024, MTN yasohoye itangazo yisegura ku bibazo byari bimaze iminsi igera ku icumi, byo gukura amafaranga kuri bamwe mu bakoresha umurongo wabo, inavuga ko abari bafite icyo kibazo bose bagikemuriwe.

Mu butumwa bahaye Kigali Today ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024, ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwagize buti “Abakiliya bose bahuye n’icyo kibazo basubijwe amafaranga yabo kuri MOMO. Mu itangazo twasohoye, twamenyesheje abakiliya bacu ko batwandikira mu gihe bagikeneye ibindi bisobanuro cyangwa ubundi bufasha. Niba hari abakiliya bagifite ikibazo batwandikira kuri Whatsapp 0788314400, ku mbuga nkoranyambaga zacu cyangwa bakaduhamagara kuri 100.”

Abafite ibibazo si abatarafashe telefone muri Macye Macye bakatwa amafaranga gusa, kuko hari n’abazifashe bakarangiza kwishyura, ariko bakaba bakibarwamo ideni ku buryo bashyizwe muri ba bihemu (CRB) bikaba bituma hari izindi serivisi badashobora guhabwa, ahubwo bagasabwa kubanza kujya gukemura ikibazo bafite muri Macye Macye, ndetse hakaba hari n’abafungirwa telefone kubera ibyo bibazo.

Aba nabo mu kubasubiza ubuyobozi bwa MTN bwagize buti “Iyo abakiliya bamaze kwishyura ideni rya Macye Macye bakurwaho muri CRB. Hari abakiliya batumenyesheje ko iyo bagiye gusaba inguzanyo bamenyeshwa ko bagifite umwenda wa Macye Macye. Byinshi muri ibyo bibazo twakiriye twarabikemuye n’ibisigaye turimo kubikurikirana.”

Barongera bati “Turifuza kumenyesha abakiliya bacu bagihura n’icyo kibazo ko batwandikira kuri Whatsapp 0788314400, ku mbuga nkoranyambaga zacu, cyangwa bakaduhamagara kuri 100 tukabafasha.”

Muri Nzeri 2023 nibwo hatangajwe ko mu mezi icyenda gusa yari imaze, gahunda ya Macye Macye yari imaze gutangirwamo telefone zigera ku bihumbi 120, zifite agaciro ka miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose, iyi Gahunda irimo ibibazo bikomeye, ikibyica Nuko umuntu yishyura buri kwezi ntibanyereke ayo maze kwishyura nasigaye rwose.
Niyo mpamvu usanga warangiza kwishyura bagakomeza ku gukata frs yumuntu.
Mudukorere ubuvugizi . Hajye habaho historque yibyakozwe

Theodore yanditse ku itariki ya: 4-09-2024  →  Musubize

Rwose, iyi Gahunda irimo ibibazo bikomeye, ikibyica Nuko umuntu yishyura buri kwezi ntibanyereke ayo maze kwishyura nasigaye rwose.
Niyo mpamvu usanga warangiza kwishyura bagakomeza ku gukata frs yumuntu.
Mudukorere ubuvugizi . Hajye habaho historque yibyakozwe

Theodore yanditse ku itariki ya: 4-09-2024  →  Musubize

Ubu c ko twabishyuye bikarangira ntibatugumishije muri crb abo bagome

[email protected] yanditse ku itariki ya: 3-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka