Mozambique: U Rwanda rwasimbuje inzego z’umutekano
Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, u Rwanda rwohereje muri Mozambique inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi), bagiye gusimbura bagenzi babo bamaze umwaka mu nshingano boherejwemo mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y’iki Gihugu.
Umuhango wo gusezera kuri aba bagize inzego z’umutekano zu Rwanda, wabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, witabirwa n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano.
Maj Gen Vincent Nyakarundi, mu butumwa yageneye aba bagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado, yabagaragarije akamaro ko gukomeza gushyira imbere imyitwarire myiza yakomeje kuranga inzego z’umutekano z’u Rwanda no gusigasira ibyagezweho mu myaka itatu ishize.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yasabye aba bagize inzego z’umutekano z’u Rwanda guharanira gushyira hamwe ndetse no kwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza izina ry’u Rwanda.
Mu myaka itatu ishize, inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Mozambique, hashimwa ko hari byinshi byagezweho birimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ) wari warashinze ibirindiro mu turere twa Mocimbao da Praia na Palma.
Ibi byatumye umubare munini w’abaturage bari baravanywe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba by’uyu mutwe, bongera kugaruka bava mu bice bitandukanye bari barahungiyemo ndetse ubu bakaba barasuye mu buzima busanzwe mu bikorwa bibateza imbere.
Izi Ngabo na Polisi zizaba ziyobowe na Maj Gen Alex Kagame, usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique ndetse na Maj Gen Emmy Ruvusha.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Congs ngabo z’uRwanda