Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu muganda
Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, bifatanyije n’abaturage b’iki gihugu mu gikorwa cy’umuganda wabaye tariki 28 Ukuboza 2024.
Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rwatangaje ko uyu muganda witabiriwe n’Ingabo n’abapolisi ndetse n’abaturage b’iki gihugu bagera kuri 300, basukura imiyoboro icamo icamo amazi yanduye no gukuraho ibihuru mu mujyi wa Macomia no mu nkengero zawo, hagamijwe kurwanya malariya.
Bwana Thomas Mbadae, Umuyobozi w’akarere ka Macomia wavuze mu izina rya Guverinoma ya Mozambique, yashimye Ingabo z’u Rwanda ku nkunga n’uruhare bagize mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mozambique.
Yashishikarije abaturage baho gukomeza kwitabira ibikorwa bitandukanye bibateza imbere ndetse n’igihugu cyabo.
Maj. Philbert Karanganwa yashimiye abayobozi n’abaturage bo muri icyo gice, ku bufatanye badahwema kubagaragariza, n’uruhare rwabo mu gukomeza guteza imbere imibereho y’abaturage muri gahunda zitandukanye.
Nyuma y’umuganda, Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari kubungabunga no kugarura umutekano muri Mozambique, bakinnye umupira w’amaguru n’abaturage bo mu Mujyi wa Macomia, umukino warangiye banganyije ubusa ku busa.
Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bahaye abo baturage ibikoresho bya siporo, kugira ngo babashishikarize kuyitabira mu rwego rwo kwidagadura umunsi ku wundi.
Mu myaka itatu ishize, inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Mozambique, hashimwa ko hari byinshi byagezweho birimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ), wari warashinze ibirindiro mu turere twa Mocimbao da Praia na Palma.
Ibi byatumye umubare munini w’abaturage bari baravanywe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba by’uyu mutwe, bongera kugaruka bava mu bice bitandukanye bari barahungiyemo, ndetse ubu bakaba barasubiye mu buzima busanzwe, bari mu bikorwa bibateza imbere.
Ohereza igitekerezo
|