Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zamuritse ibyumba bitanu zavugururiye ishuri ribanza rya Nacololo

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano zibarizwa muri Batayo ya 3 (Task Force Battle Group 3) ikorera mu Karere ka Ancuabe, Intara ya Cabo Delgado, muri Mozambique bashyikirije ubuyobozi ibyumba bitanu zavugururiye ishuri ribanza rya Nacololo.

Ingabo z'u Rwanda zamurikiye ishuri ribanza ibyumba 5 zasannye
Ingabo z’u Rwanda zamurikiye ishuri ribanza ibyumba 5 zasannye

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024, Ingabo z’u Rwanda zatanze kandi ibikoresho bitandukanye by’ishuri birimo intebe 100 z’abanyeshuri, amakayi, amakaramu yo kwandikisha, ingwa, n’amakaramu yo gushushanyisha ku banyeshuri barenga 500.

Brig Gen Théodomille Bahizi, Umuyobozi wa Batayo ya gatatu (Task Force Battle Group 3) yavuze ko ko iyi mpano igamije kwerekana ko bishimira umubano n’ubufatanye biri hagati y’u Rwanda n’ingabo za Mozambique.

Hatanzwe ibikoresho by'ishuri ku banyeshuri 500
Hatanzwe ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri 500

Ati “Twaje hano nk’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo dufatanye n’Ingabo za Mozambique (FADM), kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado, tuzi ko uburezi ari umusingi w’iterambere iryo ari ryo ryose. Ingabo z’u Rwanda ziyemeje gukomeza gukorana na bagenzi bacu bo muri Mozambique kugira ngo inshingano zacu zigere ku ntego twiyemeje”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ancuabe, Benito Joaquim Santos Casimilo yashimye ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda ku bikoresho by’ishuri zageneye iryo shuri ndetse ashimira n’abana muri rusange anizeza ubufasha bwe igihe cyose bazamwiyambaza.

Abanyeshuri bigaga badafite intebe zo kwicaraho
Abanyeshuri bigaga badafite intebe zo kwicaraho

Umuyobozi w’ishuri, Faluki Silverio yashimangiye ko ibikoresho byatanzwe bizagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi ku banyeshuri.

Ati “Abanyeshuri barenga 500, bigaga nta ntebe zo kwicaraho, kandi badafite n’amakayi ihagije. Ibikoresho byatanzwe bizorohereza ishuri n’abanyeshuri kuzamura ireme ry’uburezi”.

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zifite intego nyamukuru yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wahungabanyije umutekano w’iyi ntara kuva mu 2017.

Ingabo z'u Rwanda zamurikiye ubuyobozi ibyumba bitanu zavugururiye ishuri ribanza rya Nacololo
Ingabo z’u Rwanda zamurikiye ubuyobozi ibyumba bitanu zavugururiye ishuri ribanza rya Nacololo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka