Mount Kenya nayo yatanze inkunga ya miliyoni ebyiri yo gufasha kubakira abatishoboye

Abanyeshuri bo muri kaminuza ya Kenya Mount Kenya nabo bakusanyije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri zo gufasha kubakira batishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango w’Abanyeshuri biga muri za Kaminuza (FAGER), cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24/07/2013, gikurikiyr icya kaminuza ya INILAK ari nayo yabimburiye ibindi bigo.

Abagize ihuriro ry'abanyeshuri n'ubuyobozi bwa Mount Kenya n'abahagarariye FAGER mu muhango wo kwakira amafaranga.
Abagize ihuriro ry’abanyeshuri n’ubuyobozi bwa Mount Kenya n’abahagarariye FAGER mu muhango wo kwakira amafaranga.

Abanyeshuri bo ubwabo bikusanyijemo agera ku bihumbi 600, andi ashyirwaho n’ubuyobozi bw’ishuri, nk’uko byatangajwe na Eddy Mwerekande, umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Mount Kenya University (MKUSU).

Prof. Musa Nyakora, Umuyobozi wa Mount Kenya University, yatagaje ko bashimishijwe n’iki gikorwa n’ubwo atari Abanyarwanda ariko yongeraho ko ashimishijwe n’uburyo abanyeshuri batekereza igihugu cyabo.

Ati: “Ibikorwa byanyu ni indashyikirwa kuko bishyigikira icyerekezo Guverinoma y’u Rwanda yihaye. Na twe kandi gufasha abatishoboye ni imwe mu nshingano zacu.”

Ku ruhange rw’ubuyobozi bwa FAGER, bwemeza ko bateganya kubaka amazu agera ku 100 mu turere dutadukanye tw’igihugu, aho bazahera muri Ruhango bakahubaka amazu 20. Kugeza ubu hamaze gukusanya amazu agera kuri miliyoni 12.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka