Moto ebyiri zari zibwe zagarujwe, abakekwaho kuziba barafatwa

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yagaruje moto 2 zari zibwe, zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu turere twa Gasabo na Nyagatare, aho hafashwe abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Babiri mu bafashwe ni Bizimana Innocent na Hakorimana Ciel, bibye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite pulake nimero RE 517 X, ifatirwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gatunga, Umudugudu wa Mataba. Kuri uwo munsi hanafatwa Iradukunda Eric wibye moto ifite nimero; RF 354 I, ifatirwa mu Murenge Rushaki mu Karere ka Gicumbi, ikaba yari yibiwe mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Kiyombe, Akagari ka Kabungo, Umudugudu wa Cyondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP HamdunTwizeyimana, yavuze ko Iradukunda yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati "Ku wa Gatanu ahagana saa saba z’ijoro, nyiri moto yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe moto n’umuntu atabashije kumenya wari wamutegeye mu Mudugudu wa Cyondo. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kuyishakisha, nibwo ahagana saa saba abatwara moto batanze amakuru ko bayibonye itwawe na Iradukunda Innocent mu Murenge wa Rushaki, yahise afatwa arafungwa."

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Bizimana na Hakorimana bafatiwe mu Kagali ka Gatunga bafite moto bibye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Mageragere.

Yagize ati "Ahagana saa sita, nyiri moto yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe moto ariko ifite icyuma gifasha kumenya aho iherereye (GPS). Hifashishijwe ikoranabunga moto yarashakishijwe ifatirwa mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, abayibye babasanga mu kabari bari kunywa inzoga, barafatwa barafungwa."

SP Twizeyimana yihanangirije abantu bafite ingeso yo kwiba kubireka kuko Polisi y’u Rwanda iri maso, yiteguye kubafata bakagezwa imbere y’ubutabera.

Yanashimiye abaturage batanze amakuru izo moto zigafatwa n’abazibye nabo bagafawa, abasaba gukomeza gutanga amakuru abakora ibyaha bitandukanye bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo hakurikizwe amategeko, naho moto bibye zashyikirijwe ba nyirazo, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NTATWEHANORWANBUNGO HARI IBIRARA BIKWIBA.(ABANUBARARANANTAMPATUNGO)TE:0787915233.

MWAKOZE CYANE NDIPASCALI CYEYA. yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

ibihano bito bituma ibyaha bimwe ababikora batabitinya icyambere iyo bateze umuntu haba harimo ko bashobora kumwica kandi bijya bibaho icyakabiri yibye moto akayigurisha milioni 1 agafungwa umwaka yaffungurwa ayifite kandi awumaze hanze ntayo yaba afite ikindi ihazabu ivugwa ntayo umujura se yayikurahe igitangaje unyereje magana abiri cyangwa uriye ruswa ya bitanu ngo nimyaka 7 uwateze umuntu ashobora nokumwica uriye bitanu icyaha gikomeye nikihe

lg yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

ibihano bito bituma ibyaha bimwe ababikora batabitinya icyambere iyo bateze umuntu haba harimo ko bashobora kumwica kandi bijya bibaho icyakabiri yibye moto akayigurisha milioni 1 agafungwa umwaka yaffungurwa ayifite kandi awumaze hanze ntayo yaba afite ikindi ihazabu ivugwa ntayo umujura se yayikurahe igitangaje unyereje magana abiri cyangwa uriye ruswa ya bitanu ngo nimyaka 7 uwateze umuntu ashobora nokumwica uriye bitanu icyaha gikomeye nikihe

lg yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka