Moses Turahirwa araburana ubujurire ku cyemezo cy’urukiko
Kuri uyu wa Mbere, Umuhanga mu guhanga imideri, Turahirwa Moses yitabye urukiko aho agiye kuburana ubujurire yatanze ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Turahirwa akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ibiyobyabwenge.
Ku bijyanye n’inyandiko mpimbano, Turahirwa ni icyaha yaketsweho nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.
Icyo gihe ifoto ya Pasiporo ye hariho inyuguti ya ‘F’ (Female), bivuze igitsina gore. Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, rwaje kwemeza ko atari rwo rwatanze iyo Pasiporo.

Umwunganizi we mu by’amategeko yavuze ko icyahinduwe ari fotokopi kuko Original itigeze ihindurwa, kandi nta watanga fotokopi ngo yemerwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Turahirwa akurikiranyweho kandi ibyaha birimo icyo gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ibiyobyabwenge.
Urukiko icyo gihe rwahaye ishingiro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uregwa akurikiranwa afunzwe by’agateganyo, kuko ibyagezweho mu iperereza ndetse n’ibyatangajwe n’uregwa, bigaragaza ko ibyaha akurikiranyweho yabikoze.
Umucamanza yemeje ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro ku mpamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha, zigaragaza ko ibyaha bishinjwa uregwa yabikoze dore ko yanemeye kimwe mu byaha akekwaho.

Moses Turahirwa, asubiye imbere y’urukiko nyuma y’uko ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwanzuye ko akomeza gufungwa by’agategango.
Ohereza igitekerezo
|
Sha ushinga agati wicyaye kukamanura ni danger . Yabyitaga imickino