Mme Jeannette Kagame yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa OAFLA

Umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika urwanya SIDA (OAFLA), watoreye madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, kuwubera visi Perezida, mu matora yabereye i Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia, kuri iki cyumweru tariki 26/05/2013.

Mme Jeannette Kagame yagiriwe icyizere n’inteko rusange ya OAFLA isanzwe iterana buri mwaka, aho yatorewe kungiriza madamu wa Perezida wa Chad, Hinda Deby Itno.

“Ndabashimira kubera iki cyizere mungiriye kugirango dufatanye kugera ku ntego za OAFLA”, nk’uko Mme Jeannette Kagame yatangaje mu kwemera inshingano yahawe, zo gufata iya mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’umuryango ukorera ubuvugizi abantu bafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA.

Ahamya ko icyo abafasha b’abakuru b’ibihugu by’Afurika biyemeje bazakigeraho ku bufatanye n’ubwumvikane, imbaraga ngo zikaba zigomba gushyirwa mu guhora bishakamo umwimerere w’ibitekerezo n’ibikorwa bishya bivuye mu Banyafurika ubwabo.

Inteko rusange ya OAFLA ikunze gukorwa mu gihe kimwe n’inteko rusange y’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU), aho abakuru b’ibihugu bigize uyu mugabane nabo bateranye bizihiza isabukuru y’imyaka 50 AU imaze, ndetse banarebera hamwe icyakorwa ngo Afurika igire amahoro n’iterambere rirambye.

Umuryango wa OAFLA washinzwe n’abafasha b’abakuru b’ibihugu by’Afurika mu mwaka wa 2002, mu rwego rwo gukorera ubuvugizi abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA cyangwa abafite ibyago byo kwandura, hamwe no kubashakira ubufasha, ndetse no kugena uburyo babugeza ku babukeneye.

Mme Jeannette Kagame yigeze kuyobora umuryango wa OAFLA kuva mu mwaka wa 2004 kugera muri 2006, aho yamenyekanye kubera kampanye yashyizeho ikamamara kuri uyu mugabane wa Afurika, yiswe “Fata umwana wese nk’uwawe”.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 6 )

uyu mu mama ni imfura yuzuye!abandi ba mama bamufata nk’ikitegererezo!anagira umutima mwiza!abana be bagira amahirwe!!!

Love yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ishya n’ihirwe kuri Mme kagame kuri uyu mwanya atorewe,ikizere ugiriwe ni ishusho y’ibikorwa byawe mu kurwanya SIDA ku isi ndetse no kuba hari ibindi bikorwa ukora nko kurwanya ihohoterwa ry’abana n’abagore ndetse ukanafasha abana b’abakobwa kwiga no kwiteza imbere.

mpinganzima yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

proud of you H.E Jeannette Kagame and congratulation!!

bryan yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

ibi ni ibikorwa byiza bya Nyakubahwa Jeannette Kagame bikomeza kwigaragaza, aho ahora aharanira ubuzima bwiza bw’umwana n’umutegarugori, tutirengagije iterambere rirambye ryabo, ibi rero akaba ari igikorwa cyiza cyo gishimwa na buri wese, komereza aho Nyakubawa kandi tugutezeho byinshi.

byusa yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Mu gikorwa akora cyo kurwanya SIDA na malaria nabanyarwanda barabishima, icyizere cyo yari akwiye kukigirirwa pe.

manzi yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

this is a recognition for her actions in the fight against the scourges like AIDS and maralia in Rwanda in particular and Africa in general, my congratulations to the first lady, Rwandans are proud of you

smith yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka