Mme Jeannette Kagame yasabye Pro-femmes kwitondera ibivugwa ko ihohoterwa mu miryango rikabije

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yasabye impuzamiryango y’abanyarwandakazi Pro-femmes Twese Hamwe, kwitondera ibivugwa ko ihohoterwa mu miryango rikabije cyane muri iki gihe, aho ngo bishobora kuba atari ko bimeze, ahubwo ko ari uko abantu bahagurukiye kuvuga ihohoterwa.

Abari ku ifoto uva ibumoso ugana iburyo ni visi perezida wa 2 wa Profemmes, umuyobozi mukuru wa Profemmes, Umufasha wa perezida wa repubulika, visi perezida wa 1 wa Profemmes n'umunyamabanga nshingwabikorwa wa Profemmes.
Abari ku ifoto uva ibumoso ugana iburyo ni visi perezida wa 2 wa Profemmes, umuyobozi mukuru wa Profemmes, Umufasha wa perezida wa repubulika, visi perezida wa 1 wa Profemmes n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Profemmes.

Mme Jeannette Kagame yagize ati: “Mwavuze ngo ikibazo cy’ihohoterwa ni ‘akateye’. Reka dushishoze twibaze niba ryariyongereye koko, niba imiryango yarahindutse, cyangwa se niba biterwa n’uko ikibazo nk’iki cyabagaho ntikimenyekane.

Ariko ubu abantu bakaba barahagurukiye kukivuga. Twitonde! Dushobora kuba turimo kwihesha isura itari iyacu”.

Abanyamuryango ba Pro-femmes Twese Hamwe, mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 impuzamiryango imaze ishinzwe.
Abanyamuryango ba Pro-femmes Twese Hamwe, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 impuzamiryango imaze ishinzwe.

Madamu wa Perezida wa Repubulika yavuze ko inyigo yo gushaka kumenya imiterere y’ihohoterwa mu miryango ikenewe, ariko anagaragaza ko ibiganiro mu miryango nabyo bigomba kongerwa, kugirango bikureho icyuho giterwa n’ubukene ndetse n’ubwumvikane buke.

Yabisabye ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 01/3/2013, mu muhango wa Pro-femmes twese Hamwe, wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iyo mpuzamiryango imaze ishinzwe.

Umufasha wa perezida wa repubulika Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku banyamuryango ba Pro-femmes n'abandi bitabiriye ibirori.
Umufasha wa perezida wa repubulika Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku banyamuryango ba Pro-femmes n’abandi bitabiriye ibirori.

Kuvuga ko ihohoterwa rikabije muri iki gihe ngo sibyo, nk’uko byashimangiwe na Ingabire Marie-Immaculee, umuyobozi w’umuryango Transparency mu Rwanda, akaba ari umwe mu bagize Pro-femmes Twese Hamwe.

Ati: “Inyigo zo zirakorwa Nyakubahwa ‘First lady’, ntabwo ihohoterwa rikataje, ahubwo ni uko batari basobanukirwa ko amoko y’ihohoterwa ari menshi, abandi bakaba batarabivugaga bitewe n’umuco cyangwa akamenyero”.

Igishushanyombonera cy'inzu Pro-femmes twese hamwe yifuza kubaka.
Igishushanyombonera cy’inzu Pro-femmes twese hamwe yifuza kubaka.

Hakenewe ibiganiro no kwigisha urubyiruko rwifuza kurushinga, hagamijwe imibanire myiza, iterambere ry’urugo n’abana bazaruvukamo, kandi imiryango ibanye mu makimbirane bakayiba hafi, nk’uko Mme Kagame yabyifuje.

Jeanne d’Arc Kanakuze, umuyobozi wa Pro-femmes Twese Hamwe, arashima imbaraga Mme Jeannette Kagame ashyira mu kwigisha abakobwa, binyuze mu mushinga wa Imbuto Foundation, aho yemeza ko iki gikorwa ari ishingiro ryo kubaka amahoro n’iterambere rirambye.

Umuyobozi wa Pro-femmes yakira madamu Jeannette Kagame.
Umuyobozi wa Pro-femmes yakira madamu Jeannette Kagame.

Pro-femmes Twese Hamwe, ubu ni ihuriro ry’imiryango 58 y’abanyarwandakazi (na bake mu banyarwanda babashyigikiye), rishimishijwe no kugira abanyamuryango bavukiye bakanakurira mu bice bitandukanye by’isi. Rijya gushingwa tariki 18/10/1992, imiryango 13 y’ikubitiro niyo yihurije hamwe.

Inzozi Pro-femmes Twese Hamwe irota kugeraho mu gihe cya vuba, ni ukubaka ikigo cy’intangarugero (centre of excellence), gikorerwamo imirimo inyuranye, kikazaba kigizwe n’umuturirwa w’amagorofa atatu.

Madamu Jeannette Kagame na Jeanne d'Arc Kanakuze uyobora Pro-femmes bakata "umutsima" w'ibirori.
Madamu Jeannette Kagame na Jeanne d’Arc Kanakuze uyobora Pro-femmes bakata "umutsima" w’ibirori.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 7 )

njyewe ndi muri kenya kandi ndashima umugore wa kagame pe.kuraje mama.urwanda murukuye kure.imana ibahe kubaho

mapendo yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

Wanyarwanda mi nakubali siyasa yenu kabisa hata bwana yangu ni munyarwanda alakini miye niko congolaise, mu Congo wanawake habawezi fanya erreur ya kutoka inje busiku, donc au dela ya 18h30, yunakuwa tuko mu nyumba,kuna wakati wasoda wala policiers wanakuya mu nyumba wanakubeba inje wanaku violer devant ton mari, munajisemesha muko na incinzuli, munatembeya 24h/24

Diane yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

Hello my dear beleoved rwandan women, i am always impreesed by your achievements, do not be distracted by those blind peope or negativistes, just a simple exemple here in south africa, a woman is raped every 3 second, i am not talking about other domestic violence,be proudof what your leadership is doing....you are a model in the rest of the world

Renilda yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

Ahubwo uwo mutegarugori nakomereze aho ateza imbere abari nabategarugori, jye nabonye byarahinduye isura nimyumvire byabanyarwanda, ndakeka ko nabirirwa bavuga ibya mandat vuba hano ndabona dushobora kuzayoborwa numunyarwandakazi

yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

Njye ndashimira nyakubahwa kubera gahunda ashyiriraho urubyiruko rw’abakobwa. Ni byiza rwose iyo abakobwa n’abategarugori babona ko bashyigikiwe n’uwa mbere muri bo akaba ari we madamu wa prezida Kagame

Consolee yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

Ubu se ninde utabona ko umutegarugori yatejwe imbere mu Rwanda ? Ni ryari twigeze tugira uburenganzira nk’ubwo dufite ubu ? yego haracyari byinshi byo gukorwa ariko turi mu nzira nziza

Claire K yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

Nanjye ndashimangira ibyo nyakubahwa Mme Kagame yavuze. Muri iki gihe abantu basigaye bumva neza uburenganzira bwabo kandi bakabuharanira. ibyo bituma ibikorwa by’ihohotera cg se ihohoterwa bimenyekana kurusha uko byahoze kandi n’itangazamakuru ryateye imbere kuburyo rigaragaza ibikorerwa ahantu hose. Komeza utube hafi our belaved First lady

yanditse ku itariki ya: 2-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka