Mme Jeannette Kagame arahamagarira urubyiruko rwa Afurika kutitinya

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame arahamagarira urubyiruko rwa Afurika kutitinya ahubwo rugahaguruka rugahanga udushya twarufasha kwiteza imbere.

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na bamwe mu bitabiriye ibiganiro n'urubyiruko.
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na bamwe mu bitabiriye ibiganiro n’urubyiruko.

Mu kiganiro yahaye urubyiruko rwitabiriye inama y’isi ku bukungu ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa gatatu tariki 11 Gicurasi 2016, yasabye urubyiruko gutangira none rukiga ku bibazo birwugarije n’uko rwarushaho kubyikemurira.

Yagize ati “Nimugende mukoreshe imbaraga n’amahirwe mufite ku bishobora guhindura imibereho yanyu n’imiryango yanyu. ”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko inzira nziza yo guhangana n’ibibazo by’ubukene ari ukubanza gutekereza ibibangamiye ubukungu bw’igihugu, bagashaka umuti wo kubikemura kandi ko urubyiruko rw’abanyarwanda rwabitangiye.

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.

Agira ati “Mwige neza ibibangamiye ubukungu muri buri rwego noneho mushake umuti wabyo niko no mu Rwanda twabigenje kandi biri gutanga umusaruro.”

Yongeraho ko urubyiruko rwatangiye guhanga imirimo mishya kandi ko hari icyizere cy’uko ba rwiyemezamirimo bakiri bato bazavamo ibigo binini, uko bagenda barushaho kunoza ibyo bakora bamwe bigira no ku bandi.

Sangu Delle, washinze ikigo cyitwa Chief Executive Officer of Golden Palm Investments (GPI); avuga ko afite umuhigo wo kuzaba umushoramari wo ku rwego rwo hejuru ku mugabane wa afurika agashishikariza urubyiruko kudacika intege mu byo rwatangiye gukora.

Ati “Ntimuzigere mucibwa intege n’ibyo bababwira ahubwo mushyireho uburyo bwo kwigaragaza no kugirirwa icyizere muri byose.”

Ashish J Thakkar, umwe mu bashinze ikigo Atlas Mara Group, we avuga ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo bakiri bato no kubafasha kugira ubunararibonye mu kwihangira imirimo.

Abatangaga ibiganiro basabye ko abikorera bafasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato.
Abatangaga ibiganiro basabye ko abikorera bafasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Ati “Inzego z’abikorera zikwiye gutanga umusanzu wazo mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko bashyikira kandi bagatera inkunga ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo bakiri batoya.”

Avuga ko urubyiruko rwa Afurika rukeneye gukorera mu buryo butagoranye ku buryo rwanashobora kugera kuri ayo mahirwe yo kwikemurira ibibazo.

Ashingiye ku rugero rukunze gutangwa na Perezida Kagame agira rwo gukorera hamwe ku bagore n’abagabo mu iterambere, akifuza ko n’urubyiruko rwashyigikirwa nk’izindi mbaraga ku byiciro by’abagore n’abagabo.

Ati “Umugabane wa afurika wumva neza ko ubukungu buzarushaho kwiyongera mu gihe abagabo n’abagore bafatanyije.”

Ikibazo cyo gukorera hamwe ku byiciro bitandukanye ni na byo ni na byo kuri uyu wa kabiri byaganirwagaho n’abagore baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika, ku ruhare rwabo mu kugira ubukire bushingiye ku ishoramari ryabo.

Umuyobozi wa gahunda n'abatanga ibiganiro, baganiriye n'urubyiruko.
Umuyobozi wa gahunda n’abatanga ibiganiro, baganiriye n’urubyiruko.

Abagore bagaragazaga ko hakiri ikibazo cy’uko usanga hari imirimo bagihezwamo kimwe no guhezwa ku mutunga n’amafaranga.

Graça Machel washinze ihuriro ry’abagore muri Afurka y’Epfo, yavuze ko ubufatanye bushingiye ku muco wa Kinyafurika ukwiye gushingirwaho mu guteza imbere, abagore bakagira uruhare mu kongera ubukungu.

Ati “Iyo abantu bapfushije dutabarira hamwe, ubukwe runaka n’ibindi birori dukorera hamwe, abagabo n’abagore ariko byagera ku ifaranga n’imitungo, bigaharirwa igice kimwe ni ngombwa ko rero habaho impinduka.”

Muri iyi nama hafashwe ingamba zo gukorera hamwe ku nzego zose haba mu rubyiruku, n’abakuru mu bice byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka