Miss Mutesi Aurore yahamije ko yatandukanye na Egide Mbabazi

Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 akaba kuri ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze kwemeza ko urugendo rwo kubana nk’umugore n’umugabo hagati ye na Egide Mbabazi, barushyizeho iherezo.

Mutesi yahamije ko yatandukanye na Egide Mbabazi bari barashakanye
Mutesi yahamije ko yatandukanye na Egide Mbabazi bari barashakanye

Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 akaba kuri ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze kwemeza ko urugendo rwo kubana nk’umugore n’umugabo hagati ye na Egide Mbabazi, barushyizeho iherezo.

Ibyo yabitangaje mu kiganiro imbonankubone yagiranye n’umunyamakuru, Ally Soudy, nawe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mutesi yagize ati "Icyo nahamya ni uko urugendo rwanjye na Egide rwarangiye, twaratandukanye, ariko iki kibazo kirareba impande ebyiri. Ni yo mpamvu nta kindi kintu kinini ndi bubivugeho, gusa twaratandukanye."

Ibyo abitangaje nyuma y’aho hari hamaze iminsi hibazwa niba ayo makuru ari yo koko, kuko abo bombi nta wari ugikurikira undi ku mbuga zabo za Instagram, ndetse n’amafoto yabo bari bafitanye yose barayasibye.

Tariki 29 Nyakanga 2018, nibwo bari bakoze imihango y’ubukwe, yitabiriwe na bake mu miryango yabo n’inshuti za hafi, ubukwe bwabereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Nyuma y’igihe gito babanye, mu Kuboza 2018, Mutesi na Mbabazi bigeze gukekwaho kuba batakibana, ariko Mutesi avuga ko ari ibyo abantu baketse, kuko yari yavuye ku rubuga rwa Instagram ashaka kuruhuka ngo mu mutwe.

Bamwe mu bitabiriye ubukwe bwabo
Bamwe mu bitabiriye ubukwe bwabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Bigaragara ko imyumvire ya bamwe muri twe ikiri hasi mu gushaka impamvu n’umuti w’ibibazo.

Ngo aho basezeraniye si mu nzu y’Imana, uwabasezeranyije si umukozi w’Imana...Ese Imana itura mu yihe nzu? Ese abakozi b’Imana bivuze iki, bigaragazwa n’iki, yabahereye ako kazi he? (Enfin ni abakozi bakora imirimo inyuranye mu idini).
Gusa urugo ni urw’abasezeranye babiri. Kubakika no gusenyuka biterwa n’imico yabo ubwabo n’uburyo bakemura ibibazo bagiranye, ntitwakabaye tugishakira ikibazo mu myemerere y’amadini muri iki gihe.

Mbere y’amadini hari ababanye batarasezeranye mu itorero barasazana. Imana ifasha uwifashije.

Mary yanditse ku itariki ya: 27-02-2021  →  Musubize

Fina ingo zose zisenyuka 99,9% nizabasezeranijwe nabo wita ko ali abakozi bimana abantu benshi ingo zabo zirarama kandi barasezeranye haba mubayobozi haba no mwizo nsengero ingo zisenyuka ni zabantu ubundi bibwira ko bazi ubwenge bibeshya gusenyuka,kwingo a kenshi biterwa nubusongarere,nimico cyangwa ingeso,undi ananirwa,kwihanganra,ntibiterwa,nisezerano aho byahereye nuwabikoze*

lg yanditse ku itariki ya: 23-02-2021  →  Musubize

Yewe ibijya gucika bica amarenga nonese buriya uriya wabasezeranyije ni umukozi wi Imana hariya se ho ni munzu yi Imana nibo bisenyeye ibintu byose bitarimo Imana bibamo shitani

Fina yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ese ubundi mwasezeranywa n’umugore ufite tatouages mukazagera kuki ra? yabaha mpanuro ki? yewe ibibera ibwotamasimbi byatuma wifata ku myanya y’agatangaro!!!

Mugisha yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Nta mukobwa wabaye Miss Rwanda nzi ugira ubuzima bwiza.Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009,nawe yabyaranye n’umuhungu muli Amerika,arangije aramuta.Akiwacu Lacolombe wabaye Miss 2014,nawe ni Mannnequin (fashion model) muli France.Ako kazi gatuma abakobwa bagakora bambara ubusa,kandi nabo bakiyandarika.Bihabanye no kwitwa Nyampinga.Nyampinga mu Kinyarwanda,bivuga umukobwa utiyandarika,wubaha Imana akayumvira.Ibi bya Miss Rwanda usanga ari ukwishakira ibyubahiro n’amafaranga.Rwose ntibakabite Nyampinga.

biseruka yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka