Miss Ingabire Grace arashimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace, afatanyije n’ikigo cya Gatagara basuye ndetse bashimira Ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohorora igihugu ziri mu Murenge wa Kanombe, Akagali ka Nyarugunga muri Kicukiro, babashyikiriza ibikoresho by’inyunganizi.

Miss Ingabire Grace arashimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu
Miss Ingabire Grace arashimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ndetse nk’urubyiruko guha ababohoye u Rwanda agaciro harimo no kubashimira ndetse no kubigiraho mu rugendo rwo gusigasira ibyagezweho.

Miss Ingabire yavuze ko kuba izo ngabo zaramugariye ku rugamba bidakwiye kugira uwo byatera ipfunwe, kuko ni umukoro ukomeye ku rubyiruko rw’ubu.

Akomeza avuga ko ingufu zabo zitapfuye ubusa kuko nk’urubyiruko rubashimira kandi ibyagezweho bizakomeza kubungwabungwa.

Mu bikoresho byatanzwe harimo insimburangingo, inyunganirangingo, amagare yifashishwa n’abafite n’ubumuga, n’ibindi bitandukanye.

Miss Ingabire Grace aganira n'abo yasuye
Miss Ingabire Grace aganira n’abo yasuye

Jean Pierre uhagarariye ikigo cya HvP Gatagara yagize ati “Twe nk’ikigo iki ni icyemezo cyatworoheye cyane kuko dusanzwe dukorana na Commission ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo. Na none tuzi neza icyo abagenerwa bikorwa bagejeje ku gihugu cyacu ni yo mpamvu tutabajya kure".

Yabijeje ubufatanye bazakomeza kugirana na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo, ndetse banasaba iyo Komisiyo ko bazakomeza imikoranire myiza.

Brig. General Peter John Bagabo, Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), by’umwihariko ushinzwe Umujyi wa Kigali, yasabye izo Ngabo gukomeza discipline zigaragaza, ndetse ko igihugu kibatekereza mu byo bakora byose.

Yakomeje ashimira abategura Miss Rwanda ndetse na ba Nyampinga bose ubufatanye bwiza bakomeje kugirana na Komisiyo dore ko atari bushya, ariko byose byerekana ko bifitanye isano no kuba urubyiruko rugomba guhora runezezwa n’iterambere rihari, ko rukwiye gukomeza gusigasira ibyagezweho, kuko ishimwe rya mbere ababohoye igihugu rizabanezeza ari ryo kubona u Rwanda rukomeza gutera imbere, rufite amahoro, ari igihugu gitemba amata n’ubuki kandi ibi byose bijyana n’iterambere rirambye.

Miss Rwanda ukomeje gukora ibikorwa bitandukanye avuga ko iki gikorwa yagitekereje nk’urubyiruko, ariko na none nka Nyampinga w’u Rwanda agomba kumenya amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kubohorora igihugu.

Ati “Ibi bikoresho twazanye hano kubufatanye na HVP Gatagara ni ikimenyetso cy’uko tubaha agaciro kandi tuzi neza ko muri ab’agaciro mu buzima bwacu”.

Brig. Gen Peter John Bagabo
Brig. Gen Peter John Bagabo

Yakomeje ashimira cyane ikigo cya HVP Gatagara nk’abafatanyabikorwa beza ndetse ashimira Komisiyo yemeye kumuha umwanya wo kugira amahirwe nk’ayo nka Miss Rwanda 2021 bimwigisha byinshi.

Yongeye gushimira abamugariye ku rugamba ndetse n’Ingabo z’igihugu muri rusange kuba barabohoye u Rwanda.

Miss Ingabire akomeje gukora ibikorwa byinshi bitandukanye aho mu minsi ishize yoroje amatungo magufi abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rwamagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka