Misiri: Perezida Kagame yitabiriye inama ku iterambere rya Afurika

Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Sharm El Sheikh mu Misiri, aho yitabiriye inama yateguwe na Perezida w’iki gihugu Abdel Fattah Al Sisi, izaba yiga ku iterambere n’ishoramari muri Afurika.

Akihagera, Perezida Kagame yahise yakirwa Perezida Sisi, mbere y’uko iyi nama itangira. Perezida Kagame kandi azitabira inama ihuriro ry’urubyiruko aho azaruha ikiganiro ku kwishakamo ibisubizo.

Iyi nama itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 kugeza 9 Ukuboza 2018, izaba ihuje abayobozi batandukanye n’impuguke mu by’ubukungu bagera ku gihumbi.

Perezida Kagame yahise yakirwa na Perezida Sisi wa Misiri
Perezida Kagame yahise yakirwa na Perezida Sisi wa Misiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka