Misiri ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri, yavuze ko u Rwanda na Misiri bifite impamvu nyinshi zo gushimangira umubano, cyane cyane mu by’ubukungu kuko ibihugu byombi bihuje icyerekezo, ndetse ko icyo bikeneye ari ugushyira imbere gahunda z’iterambere rirambye kandi zibyarira inyungu abaturage babyo.

Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku ntumwa z’ibihugu byombi, nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo yagiranye na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi. Perezida Kagame yageze mu Misiri ku wa 23 Nzeri 2025.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite umutungo mwinshi kamere, bityo ko ukwiye kubyazwa umusaruro binyuze mu kongerera agaciro ibicuruzwa biwutunganywamo, kugira ngo ibihugu bibyungukiremo.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rubona Igihugu cya Misiri nk’umufatanyabikorwa ukomeye.
Ati "U Rwanda rufata Misiri nk’umufatanyabikorwa ukomeye, kandi umubano wacu urahamye ndetse urarushaho gutera imbere mu buryo bufatika. Amasezerano yasinywe uyu munsi yubakiye ku musingi ukomeye twashyizeho."
Yavuze kandi ko binyuze muri uwo mubano uzira amakemwa hagati y’ibihugu byombi, hari imishinga myinshi ibihugu byombi bihuriyeho, by’umwihariko ikigo kirimo kubakwa i Kigali, kikazifashishwa mu kuvura indwara z’umutima haba ku Banyarwanda ndetse n’abo hanze.
Yagize ati "Dufatanyije turimo kubaka ikigo cyita ku ndwara z’umutima i Kigali, kizafasha kuvura izo ndwara mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ubu bufatanye bwongereye imbaraga uburezi no guteza imbere abakozi. Misiri ikomeje gutanga amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ku bakozi bo mu rwego rw’ubuzima."

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, kubera umusanzu Igihugu cye mu gufasha u Rwanda mu bijyanye n’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, ndetse ko uyu munsi ibihugu byombi byashyizeho urwego ruhamye rw’ubugenzuzi mu bijyanye n’ubuziranenge mu by’ubuvuzi.
Ati "Perezida, ndagira ngo nkoreshe uyu mwanya mbashimire ku bw’umusanzu wa Misiri ku bijyanye n’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, u Rwanda na Misiri byashyizeho uburyo buhamye bw’ubugenzuzi mu bijyanye n’ubuziranenge. Mu Rwanda twaguye mu buryo bugaragara ubuvuzi bufite ireme, ndetse dutangiza uruganda rw’inkingo dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa."
Umukuru w’Igihugu yashimangiye kandi ko ibigo by’Abanyamisiri ari abafatanyabikorwa b’u Rwanda b’imena mu rwego rw’ubuzima, ariko hifuzwa ko ubufatanye bwagera no mu zindi nzego zigaragaramo amahirwe menshi.
Yakomeje agira ati "Kandi turashaka no gukora ibindi byisumbuyeho kuko twizera ko hari amahirwe menshi ibihugu byacu byabyaza umusaruro, mu kurushaho kwimakaza umubano wacu mu by’ubukungu muri rusange. Ni yo mpamvu abikorera bo mu bihugu byacu bahuye muri uru ruzinduko."
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Misiri, uyu munsi bisangiye inyungu mu nzego zitandukanye z’ubufatanye, by’umwihariko mu kongerera agaciro ibiribwa, ibikorwa byo kwakira neza abantu, ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi.
Nyuma y’ibiganiro byagutse Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’intumwa z’ibihugu byombi, bahagarariye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane mu nzego zitandukanye, zirimo guteza imbere imibanire inoze, ishoramari, imicungire y’umutungo kamere w’amazi, imiturire n’iterambere ryayo ndetse harimo ko impande zombi ziyemeje guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|