Miliyari 6 ni zo zikenewe ngo abaturiye Cimerwa Bimurwe

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yabwiye Kigali Today ko ubuyobozi butarangaranye abaturiye uruganda rwa Cimerwa bakomeje kwangirizwa n’uru ruganda, ahubwo hari byinshi birimo gukorwa harimo no kubarura abaturage n’imitungo yabo.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba butangaza ko hari imirimo imaze gukorwa mu gushaka umuti w’iki kibazo kimaze imyaka myinshi kandi kikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Bimwe mu bibazo abaturage bagaragaza birimo kuba hari abagore babyara abana bapfuye, ivu rijya ku bimera by’abaturiye uruganda, urusaku rw’uruganda n’ahaturikirizwa intambi n’imyaka yabo yangizwa na sima iyigwaho.

Mu gushaka igisubizo Guverineri Habitegeko agira ati "Iki kibazo leta yaragihagurukiye kandi biri mu nzira nziza, harebwa abaturage bafite ikibazo uko bangana naho baherereye, harebwe aho abaturage baramutswe bimuwe bajyanwa n’icyo bisaba, harebwe niba ari uruganda cyangwa abaturage uwakwimurwa nicyo byasaba. "

Guverineri Habitegeko avuga ko ibikorwa byo gukemura ikibazo cy’abaturage baturiye uruganda bikomeje kandi inyigo zakozwe, akemeza ko hamaze gukorwa byinshi ku buryo ikibazo kizakemuka burundu.

Imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 ni yo ituriye uruganda na Kariyeri bya CIMERWA mu Karere ka Rusizi.

Uretse imiryango ituye kuri metero 300 za kariyeri na metero 500 ku ruganda bamaze kubarurwa, hamaze kubarurwa agaciro k’ibyo abaturage bari batunze kagera kuri miliyari esheshatu.

Abaturage bazimurwa bagaragarije ubuyobozi ko babangamiwe n’urusaku rw’uruganda rubabuza gusinzira, imitingito isenya inzu batuyemo hamwe n’ivumbi rya sima rijya ku myaka yabo, bagatinya ko ibikoresho byo mu rugo n’amazi bakoresha bizabagiraho ingaruka kuko biba byuzuyemo sima.

Perezida Kagame uherutse gusura Akarere ka Rusizi yasabye ko iki kibazo kibonerwa igisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nzashimira Leta your bumwe ko irigutekereza uko iki kibazo cya cimerwa yateje ababaturage gikemuka ark harebwe Uko umuturage ahabwa ingurane yaho and utuye nibikorwa bye aho atuye bitabaye ibyo umuturage sibiza yahuye nabyo cg ngo ature mu manegeka,cyangwa abarwe mubatishoboye ngo arubakirwa amazu cyane cyane ko amazu bubakira abantu Aba atujuje ubuziranenge.Nyakubahwa abirebeho rwose ntihazagire urenganywa ,murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 18-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka