MINUBUMWE yashimiye Julienne Uwacu wahinduriwe imirimo
Julienne Uwacu wari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri MINUBUMWE, yashimiwe umusanzu we mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu kiyobowe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana wamushimiye anamwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano nshya yerekejemo.
Julienne Uwacu agiye gukomereza inshingano mu muryango wa Unity Club Intwararumuri, nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Uwacu Julienne, yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuha inshingano zo gukorera Igihugu mu nzego zitandukanye.
Yagize ati: "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mbashimiye mbikuye ku mutima amahirwe n’icyizere mwangiriye mumpa inshingano zo gukorera Igihugu cyacu mu nzego zitandukanye. Nishimiye gukomeza gutanga umusanzu wanjye Unity Club mparanira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda."
Uwacu agiye gusimbura Iyamuremye Regine ugiye mu ikiruhuko cy’izabukuru.
Iyamuremye nawe yashimye Madamu Jeannette Kagame wamugiriye icyizere cyo kuba Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club mu gihe cy’imyaka 20, ndetse n’abanyamuryango ba Unity Club muri rusange.
Yagize ati: “Ntwararumuri simbasize ndi umusangwa, nkanabasezera nk’umusangwa cyangwa umuturanyi mu nkike, kuko nsubitse inshingano nari narahawe.”
Umuryango Unity Club Intwararumuri, watangijwe na Madamu Jeannette Kagame ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, kuri ubu ubarizwamo abanyamuryango 332.
Ohereza igitekerezo
|