MINUBUMWE yamuritse imirongo migari ngenderwaho izafasha mu bikorwa by’isanamitima
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yagaragaje imirongo migari ngenderwaho izafasha kuzana impinduka, mu bikorwa bitandukanye by’isanamitima, mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Kuva MINUBUMWE yashyirwaho, mu biganiro bitandukanye yagiye igirana n’abafatanyabikorwa bakora ibikorwa by’isanamitima hamwe n’ubumwe n’ubudaheranwa, byagiye bigaragara ko hakenewe gushyirwaho umurongo ngenderwaho mu bikorwa by’isanamitima, gusubiza mu buzima busanzwe abafite ibibazo byihariye no guteza imbere imibanire.
Impamvu ni uko buri mufatanyabikorwa hari aho yageraga agakora ibye kandi mu buryo bwe, ku buryo bitari byoroshye ko havamo umusaruro wifuzwa, ari na yo mpamvu nyamukuru yatumye hashyirwaho imirongo migari ngenderwaho, itaje gusimbura uko byakorwaga ahubwo ije kurushaho kunoza ibitaragendaga neza.
MINUBUMWE ivuga ko gushyiraho imirongo migari ngenderwaho bigamije kumva kimwe imiterere, uburemere bw’uburyo bukomatanyije bugiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, harimo ikibazo cy’ibikomere bikomoka ku mateka, gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda bafite ibibazo, nubwo bitazakuraho uburyo bwihariye bwakoreshwaga na buri mufatanyabikorwa.
Ubwo hamurikwaga iyo mirongo migari ngenderwaho mu bikorwa by’isanamitima, tariki 25 Mutarama 2024, uwahoze ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ishami rishinzwe ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE, Jullienne Uwacu, yavuze ko mu gihe mu Rwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo mirongo migari izafasha cyane.
Yagize ati “Mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi mirongo migari ije kudufasha gukora mu buryo buzana impinduka, bugafasha Abanyarwanda gukira ibikomere nka kimwe mu nzitizi zikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa, kuko byagaragaye ko iyo umuntu ahungabanye adatekanye, adashobora kubana neza n’abandi cyangwa ngo yiteze imbere.”
MINUBUMWE ivuga ko hagomba gushyirwa imbaraga mu kubaka urwego rw’isanamitima rufite imizi mu baturage (Community Based Healing), kuko aribwo bazaba begereje koko serivisi abaturage, ikazanabagirira umusaruro mu buryo bwihuse, gusa bikaba bitagerwaho abafashamyumvire n’izindi nzego zegereye abaturage zitubakiwe ubushobozi, ari na yo mpamvu hateganywa imfashanyigisho izifashishwa no mu matsinda y’ibiganiro.
Umuyobozi Mukuru wa International Alert Rwanda, wafashije mu ikusanywa ry’ibitekerezo byagendeweho hashyirwaho iyo mirongo migari, Ariane Inkesha, avuga ko ibitekerezo byakusanyijwe bishingiye ku bumenyi bw’abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’isanamitima hagendewe ku byo buri wese akora, uko abikora n’icyo yagezeho.
Ati “Ibyo bikaba ari byo byubatse iyi mirongo ngenderwaho kandi izagera no ku bantu batandukanye batari imiryango gusa nka NGO’s ariko noneho n’ababishinzwe mu nzego za Leta, yaba ku rwego rw’Imirenge cyangwa mu Tugari.”
Umuyobozi w’Ikigo gishamikiye kuri Kiliziya Gatolika cy’ubushakashatsi n’ubwiyunge bwuzuye bwa muntu, Padiri Emmanuel Nsengiyumva, avuga ko uruhare rw’amadini n’amatorero mu gusana imitima y’Abanyarwanda ari ndasimburwa.
Ati “Ibindi bigo byagombye gufata intera n’imbaduko amadini n’amatorero byafashe, kuko uhereye ku rugero rwa Kiliziya Gatolika, ubwo bumwe, ubwiyunge, n’isanamitima byanditse muri kamere ya Kiliziya Gatolika kuva mu ntangiriro.”
Imirongo migari yamuritswe ishingiye ku bikorwa bitatu, birimo komora ibikomere, gusubiza mu buzima busanzwe ibyiciro byihariye, no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda muri rusange.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo gahunda ni sawa pe