MINUBUMWE yagaragaje uko Kwibuka ku nshuro ya 28 bizakorwa

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa nk’uko byakorwaga mbere, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse imihango ngo ntizarenza amasaha abiri.

Minisitiri Bizimana yagaragaje uko kwibuka ku nshuro ya 28 bizakorwa
Minisitiri Bizimana yagaragaje uko kwibuka ku nshuro ya 28 bizakorwa

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 28, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru tariki 03 Mata 2022, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko kwibukira ahiciwe abantu no ku nzibutso bizakorwa mu gihugu hose nk’uko byari bisanzwe, gusa ngo amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agomba kubahirizwa.

Yagize ati “Ni ukureba umubare w’abantu bashobora kuba bajya ahibukirwa ukubahirizwa, gusiga umwanya hagati aho bicaye, ariko turifuza ko iki gikorwa cyo kwibuka aho kizabera hose kidatinda. Turatanga inama ko kitarenza amasaha abiri, kuko kibaye kirekire cyane hazamo ibindi bibazo, birimo iby’ihungabana, ugasanga bigize n’ingaruka ku buzima bw’abantu”.

Avuga ko byashyizwe muri gahunda uko bigomba gukurikizwa, abashinzwe gukurikirana gahunda bakaba basabwa kuzayikurikiza uko imeze.

Kubera ko ibikorwa byo kwibuka bizaba abanyeshuri bari mu biruhuko, ngo mu gihe bazaba basubiye ku mashuri nibwo bazahabwa ibiganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko Ministiri abisobanura.

Ati “Ahari ikibazo ni mu mashuri kuko ubu abanyeshuri bari mu biruhuko, birumvikana ko bo batazashobora gukurikirana ikiganiro cyangwa kugihabwa, ibyo bizakorwa bagarutse kwiga ibiruhuko birangiye. Bazareba nabo umunsi umwe ubabereye, barebe uburyo urubyiruko nabo bahabwa icyo kiganiro, kubera ko urwavutse nyuma ya Jenoside ntabwo bayizi, ni ngombwa ko mu gihe cyo kwibuka basobanurirwa amateka, ikiganiro bakagihabwa, bagashobora kubaza ibibazo n’ibindi bisobanuro bakeneye”.

Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari inshingano ya buri wese, kandi utabyubahirije akaba abihanirwa n’amategeko kuko ari icyaha.

Dr. Bizimana ati “Turimo turagenda tubibona, hari abantu batangiye gutema inka z’abarokotse Jenoside, kwangiza imitungo yabo, abo ni ukumenya y’uko amategeko azabakurikirana uko ateye, tukaba dusaba ko habaho n’ubufatanye mu gukumira no gutanga ibimenyetso igihe habaye icyaha nk’icyo, kugira ngo inzego z’ubutabera zishobore kubakurikirana. Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda icyo cyaha kimwe n’ibindi byose”.

Ibikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 28 ku itariki 07 Mata 2022, ku rwego rw’igihugu bizabera i Kigali ku rwibutso rwa Gisozi, ariko no mu midugidu yose abaturage bazitabira igikorwa cyo gutangiza icyunamo muri buri mudugudu, guhera saa tatu za mu gitondo, bakazahabwa ikiganiro, nyuma yacyo bazungurana ibitekerezo hashingiwe ku kiganiro bahawe, bibanda ku miterere y’aho batuye.

Saa sita z’amanywa nizigera bazakurikira ubutumwa nyamukuru buzatangwa kuri uwo munsi kuri radio na Televiziyo, nyuma y’ubwo butumwa bakazaba aribwo basubira muri gahunda zabo zisanzwe.

Urugendo rwo kwibuka rwari rusanzwe rukorwa kuri uwo munsi mu masaha y’umugoroba ntabwo ruzaba, kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 hirindwa ko abantu bashobora kwegerana, bikazajyana n’uko ikiriyo nacyo kitazaba, ahubwo kizakurikiranirwa kuri Radio na Televiziyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Twembwe nkurubyiruko twasabaga ubuyobozi ko bwagenera urubyiruka ikiganiro cyabo cyihariye batuganiriza kumateka yacu yahise kugirango tubone dusubizwa ibibazo byacu dukeneye kubaza

Ashimwe Emelyne yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Banyarwa twibuke twiyubaka kd abantu bacu tuzahora tubibuka%.

Mbonigaba dodos yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

Tugomba kwibuka twiyubaka

Aldo yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

KU bibuka niko kubasubiza icyubahiro bambuye ,twibuke twiyubaka banyarwanda twese

viateur yanditse ku itariki ya: 4-04-2022  →  Musubize

Nkundibiganirobyanyu

Nitwa tomas yanditse ku itariki ya: 4-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka