MINUBUMWE na GAERG batangije umushinga w’Isanamitima no kubaka Ubudaheranwa

Mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Karembure, tariki 14 Gashyantare 2023, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ku bufatanye na GAERG batangije umushinga wo guteza imbere imibanire myiza mu Banyarwanda, isanamitima no kubaka ubudaheranwa.

Nsengiyaremye asobanura ibijyanye n'uwo mushinga
Nsengiyaremye asobanura ibijyanye n’uwo mushinga

Fidele Nsengiyaremye, umuyobozi nshingwabikorwa muri GAERG, avuga ko uyu mushinga uzakorera mu turere dutatu; Kicukiro, Bugesera na Ruhango, ndetse ukazakomereza no mutundi turere.

Bimwe mu bikorwa bizakorwa na GAERG bazita kuri gahunda zishamikiye ku kwita ku isanamitima, kuko Abanyarwanda bafite ihungabana kandi bakaba badafite amakuru ahagije ku ihungabana, hakazakorwa ubukangurambaga bwo kumenyekanisha indwara zibasira ubuzima abwo mu mutwe.

Ati “Byagaragaye ko Abanyarwanda badafite amakuru ahagije ku bijyanye n’indwara zo mu mutwe, ndetse naho babona serivisi kugira ngo abahuye n’ubu burwayi bajye kwivuza”.

Nsengiyumva avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe, zageze no kurwego rw’ibitaro by’akarere, kandi ko bakwiye kumenya ko indwara zo mu mutwe ari indwara nk’izindi zivurwa zigakira.

Abaturage bari baje kumurikirwa umushinga uzabafasha gusobanukirwa n'ubuzima bw'indwara zo mu mutwe
Abaturage bari baje kumurikirwa umushinga uzabafasha gusobanukirwa n’ubuzima bw’indwara zo mu mutwe

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko uyu mushinga watangirijwe muri aka karere uzafasha abaturage kumenya ko ubuzima bwo mu mutwe bukwiye kwitabwaho, bakamenya ko bushobora guhungabana, kandi ko iyo bwagize ikibazo n’imibereho ndetse n’imyitwarire umuntu asanganywe nayo igira ikibazo.

Ati “Uyu mushinga uzafasha kumenyekanisha uko umuntu afata neza ubuzima bwo mu mutwe, ibishobora kubuhungabanya, ingaruka bishobora kugira ariko no kumenya icyakorwa ku bagize ingaruka zo mu mutwe ni icya mbere dutegereje kuri uyu mushinga”.

Umutesi asanga uyu mushinga uzabafasha gukumira ingaruka ziterwa no kuba ubuzima bwo mu mutwe bwahungabanye, haba mu muryango haba no mu buzima bundi butari ubwo mu muryango, abazaba bagaragaye ko bafite ibyo bibazo bazagezwa muri serivisi zita ku buzima bwo mu mutwe, bakaba bavurwa bagakurikiranwa bakagirwa inama bagakira bakaba abantu bazima.

Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

Umwe mu baturage witabiriye igikorwa cyo kumurika uyu mushinga, avuga ko uje ukenewe kuko Abanyarwanda benshi babana n’ihungabana.

Ati: Hari ibibazo duhura nabyo nk’abaturage birimo ko abakobwa bajya mu buraya, abahungu bakishora mu biyobyabwenge, ndetse n’amakimbirane yo mu ngo akenshi bituruka ku ihungabana ugasanga tuzajya tubireba, dutange amakuru kugira ngo bakurikiranwe bavurwe”.

Mu bushakatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) mu mwaka 2018, bukorerwa ku bantu bari bafite imyaka hagati ya 14 na 65, bwagaragaje ko indwara y’agahinda gakabije Abanyarwanda bose bayirwaye ari 12%, naho mu barokotse Jenodide yakorewe Abatutsi ari 35%.

Ihungabana mu baturage bose muri rusange ni 3.6% mu barokotse ni 28%. Indwara y’igicuri nayo iri mu zibasira ubuzima bwo mu mutwe iri kuri 2.9% mu baturage bose bakoreweho ubushakashatsi.

Kugeza ubu abantu bazi ko bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ni 61.7% ariko abajya gushaka serivisi z’ubuvuzi bangana na 5.3%.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro aganira n'abaturage
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro aganira n’abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ningenzi cyane Kandi tunejejwe n’uyumushinga barebye kure

Burya mbere yo kubaka igihugu ndetse n’iterambere twari dukwiye kubanza kubaka imitima yabarutuye tutibagiwe nabarwiyumvamo barihanze nyuma Tukabona kubaka iterambere.(umutima wuje ihungabana ntiwubaka urasenya.

Bunane Martin yanditse ku itariki ya: 16-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka