MINUBUMWE izageza amatsinda ya ‘Mvura Nkuvure’ mu Gihugu hose

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ivuga ko amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yitwa ‘Mvura Nkuvure’ afasha abaturage b’Akarere ka Bugesera gukira ibikomere by’amacakubiri n’ubukene, azagezwa hose mu Gihugu.

MINUBUMWE yashimye uburyo aya matsinda afasha abafunguwe nyuma yo kwemera ibyaha bya Jenoside kwiyunga n’abayikorewe, akaba yaratumye bahura bagasabana, babifashijwemo n’Imiryango ya Interpeace na Prison Fellowship-Rwanda.

Mukaremera Françoise utuye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko icyo gihe yahungiye muri Congo akagirirayo imibereho mibi, harimo iyo kurya imizi y’ibiti no kunywa amazi mabi.

Mukaremera avuga ko yagarutse na we afite gahunda yo kwica abamuhemukiye, ariko aza guhura n’Umuryango Prison Fellowship umusaba kujya mu itsinda rya Mvura Nkuvure.

Mukaremera avuga ko atavugaga kuko ngo yari afite umutima mubi, agahora yijimye mu maso, ndetse ko yarwaraga umutwe udakira, ariko nyuma yo kuvuga ukuri kwari ku mutima we ubwo yari amaze iminsi itatu agiye muri Mvura Nkuvure, umutwe ngo wahise ukira.

Ati "Mu itsinda nasanze umugabo ntari nzi ko yishe murumuna wanjye, yarabivuze uko byagenze ati ’ndagusaba imbabazi’. Uwo mugabo ubu turi kumwe mu itsinda, turatumirana mu bukwe."

Uwitwa Bizimana Faustin avuga ko yahagararaga kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside, akaba afite umugore wahigwaga, yarafunzwe aza kugera igihe arafungurwa anasaba imbabazi, ariko ngo zari iza nyirarureshwa.

Bizimana akomeza agira ati "Igihe nari ntashye mvuye muri gereza nakomeje kwanga Abatutsi, nkavuga ko nta cyaha nakoze, nkabwira abantu ko bandenganyije, ariko ubu ndi Bizimana wakize umujinya, mu rugo ni amahoro nta guhora turwana."

Uwayisenga Bellefille ni umukobwa wa Bizimana, akaba yazanye na se gutanga ubuhamya mu Nama isuzuma ibyagezweho mu bumwe n’ubwiyunge bw’abakoze Jenoside n’abiciwe ababo mu Karere ka Bugesera.

Uwayisenga avuga ko se atari yakababwiye uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko yatezaga amakimbirane mu muryango bagahorana umutekano muke.

Uwitwa Nsanzineza Valens ukomoka mu muryango w’abakoze Jenoside avuga ko abandi bamubwiraga ko ari umwana w’umwicanyi, yamenya ko se afunzwe akarushaho kumwanga.

Amatsinda ya Mvura Nkuvure yafashije Nsanzineza kwiyakira no gukira urwango, ajya gusaba imbabazi umukambwe witwa Nsabiyeze kubera ubugome bw’umubyeyi we, bigatuma uwo musaza atanga imbabazi ku muryango wose.

Nyuma y’imbabazi za Nsabiyeze, umubyeyi wa Nsanzineza yahise afungurwa, ku buryo imiryango yombi ubu ibarizwa mu itsinda rya Mvura Nkuvure aho bahuriza hamwe amafaranga bakagurirana amatungo, ndetse bagafatanya mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Amatsinda ya Mvura Nkuvure avuga ko uru rugero rw’imibereho n’imibanire yifuza kujya kurutoza abandi Banyarwanda bakibayeho mu macakubiri, mu rwikekwe no mu makimbirane adashira mu ngo no mu baturanyi.

Frank Kayitare uyobora Interpeace
Frank Kayitare uyobora Interpeace

Umuyobozi wa Interpeace, Frank Kayitare, avuga ko abaturage 7,313 bamaze kugerwaho n’iyi gahunda y’isanamitima igamije ubumwe n’ubwiyunge mu myaka ibiri bamaze bakorera mu Karere ka Bugesera(2020-2022).

Kayitare avuga ko batangiye kwagurira ibikorwa byabo mu turere twa Nyabihu, Musanze, Nyamagabe, Nyagatare na Ngoma, bitewe n’ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bitari byiza muri ibyo bice, ndetse n’abantu benshi ngo bafite ibibazo by’ihungabana.

Kayitare ati "Abantu tuzageraho muri utwo turere turateganya kubakuba inshuro zitari munsi y’eshatu z’abo twabonye mu Bugesera."

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Clarisse Munezero, avuga ko Mvura Nkuvure zageragerejwe mu Bugesera zitanga icyizere cy’uko umuryango nyarwanda ushobora gukira ibikomere, bakaba bagiye gushaka abafatanyabikorwa bafasha kugeza iyi gahunda hose mu Gihugu.

Frank Kayitare uyobora Interpeace
Frank Kayitare uyobora Interpeace

Munezero yakomeje agira ati "Ku rwego rwa Minisiteri turaza gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo iyi gahunda ibashe kugera ku Banyarwanda bose mu rwego rwo kubafasha gukira ibikomere no kubaka Umuryango nyarwanda uzira ibikomere."

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usanzwe ari umufatanyabikorwa muri iyi gahunda, urizeza ko uzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere ubwiyunge n’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka