MINUBUMWE isanga ‘Ndi Umunyarwanda’ izafasha kunoza Iyogezabutumwa

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko ’Ndi Umunyarwanda’ izafasha abigira kuba abapadiri, kunoza iyogezabutumwa, kuko bazaba basobanukiwe icyo Umunyarwanda ari we kurusha kwibona mu moko, dore ko atakiriho.

Minisitiri Bizimana aganira n'abo muri Seminari nkuru ya Kabgayi
Minisitiri Bizimana aganira n’abo muri Seminari nkuru ya Kabgayi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko Ubumwe bw’Abanyarwanda bwahozeho bukaza gusenywa n’abakoloni batandukanyije Abanyarwanda, bita ibyiciro byabo amoko, ku buryo byanatumye abihaye Imana ba nyuma y’ubukoloni barimo n’Abapadiri, bijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Bizimana avuga ko usibye kuba Abihayimana barimo abakoze Jenoside, harimo n’abayihakanye kuva yahagarikwa kugeza magingo aya, ari na yo mpamvu ibiganiro bya ’Ndi Umunyarwanda’ birimo gutangwa hirya no hino mu Gihugu, by’umwihariko mu mashuri makuru na za Kaminuza, kugira ngo abafite amateka agoretse basobanukirwe.

Ubwo hatangwaga ibyo biganiro mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, ahari hateraniye abapadiri n’abandi bihaye Imana, Minisitiri Bizimana yagaragarije abigira kuzaba abapadiri, ko nibasoza amasomo bazajya kuvuga ubutumwa mu muryango Nyarwanda, wakomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo abayikoze n’abayirokotse, bityo ko ’Ndi Umunyarwanda’ izafasha abo bapadiri bashya gutangira iyogezabutumwa, bazi ukuri bibwiriwe kutagoretse nk’uko hari abagifite iyo myumvire.

Minisitiri Bizimana avuga ko Abakoloni baje mu Rwanda mbere gato y’uko Kiliziya Gatolika ihagera, bakaza no gukorana n’abihaye Imana ku buryo kugeza mu 1994, hari hashize imyaka 100 mu Gihugu hose bigishwa urwango, kandi ko abenshi mu bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, bari biganjemo abize mu mashuri ya Kiliziya, bityo ko abari kwiga uyu munsi bagomba gusobanukirwa n’ayo mateka, bagahindura imyumvire mu mirimo bitegura gushingwa.

Agira ati "Ni na yo mpamvu nabahaye urugero rw’ukuntu na Papa Francis ubwe aherutse kwemerera Parezida wa Repubulika Paul Kagame, uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba n’imbabazi kuri Kiliziya muri rusange. Yanemeye ko Abapadiri, abafurere, ababikira n’abakirisitu benshi bakoze Jenoside, abanyeshuri rero biga mu Iseminari bakwiye kumenya ayo mateka, kuko ejo ni bo bazaba barimo kwigisha mu muryango Nyarwanda ufite ayo mateka".

Abigira kuba abapadiri bagaragaza ko hari amateka y’uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa batari basobanukiwe, ariko noneho bamenye ukuri kandi bakaba bafashe ingamba zo kurwanya abakomeje kuyipfobya babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kandi bakaba biteguye kuzakora Iyogezabutumwa bitandukanya n’ikibi.

Faratiri Justin Dusingizimana ahamya ko guhabwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, bizabafasha koko gukora iyogezabutumwa ridasenya imitima y’abakirisitu, ahubwo ryubaka Umunyarwanda n’Umukirisitu icyarimwe, kuko abasangiye ubukristu ni nabo basangiye Ubunyarwanda.

Agira ati "Kiliziya itwigisha kubana neza n’abandi, ibyo bivuze kwirinda ivangura, abantu bakirinda kurobanura bamwe kuko abana b’Imana birinda ivangura. Ndi Umunyarwanda rero ihura n’Ubukristu, kandi twabisobanukiwe mu mateka batwigishije ko Abanyarwanda bahoze bunze Ubumwe, ntawe uvangura undi ahubwo bemeraga bakanasangira Igihugu kimwe".

Bumwe mu buryo bukoreshwa ngo abo bakiri bato basobanukiwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, n’abagize uruhare mu kurokora abahigwaga (Abarinzi b’Igihango), abigira kuzaba abapadiri bakaba bifuza ko kugira ngo amakuru y’impamo amenyekane, hakwiye no kurebwa uko abakoze Jenoside bireze bakemera icyaha cyangwa abarangije ibihano, nabo bajya batanga ubuhamya ku byo bakoze bica Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka