Ministre w’umutekano mu Bwongereza James Cleverly yasuye urwibutso rwa Genoside rwa Kigali

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza James Cleverly uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa amateka yaranze Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

James Cleverly yunamiye abaruhukiye muri urwo rwibutso anashyira indabo ku mva
James Cleverly yunamiye abaruhukiye muri urwo rwibutso anashyira indabo ku mva

Minisitiri James Cleverly kandi yunamiye abaruhukiye muri urwo rwibutso anashyira indabo ku mva zabo.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Minisitire w’umutekano mu Bwongereza James Cleverly yashimiye abamufashije gusobanukirwa ayo mateka n’icyemezo Abanyarwanda bafashe cyo kwimakaza amahoro.

Minisitire Cleverly yagize ati: "Murakoze kumfasha gusobanukirwa no kumenya ububabare mwanyuzemo, nshimira nanone icyemezo mwahisemo cyo kwimakaza amahoro. Ntidukwiye na rimwe kwibagirwa, ahubwo tugomba kwiga, tukagura ndetse tugaharanira gukora kugira ngo tuzagire ejo hazaza heza."

Ageze ku kibuga cy'indege cya Kigali yakiriwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Clementine Mukeka
Ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka

Iyi ntumwa yoherejwe na Guverinoma y’u Bwongereza yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023.

Uruzinduko rwe i Kigali rwitezweho kuba intambwe ya nyuma y’amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bijyanye n’Ubufatanye mu iterambere ry’Abimukira n’Ubukungu, MEDP treaty (Migration and Economic Development Partnership).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka