Ministiri w’Ububiligi yashimiye Perezida Kagame iterambere u Rwanda rurimo kugeraho
Ministiri ushinzwe ubutwererane n’iterambere mu gihugu cy’Ububiligi, Jean-Pascal Labille, yamenyesheje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko yishimiye uburyo u Rwanda rurimo gukoresha neza inkunga ruhabwa n’Ububiligi, mu guteza imbere abaturage.
Ministiri Labille waganiriye na Perezida Kagame ku wa kane tariki 13/06/2013, nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage mu turere twa Rulindo na Gakenke, yavuze ko yishimiye uburyo abaturage bahagurukiye kwiteza imbere.
“Twasanze ibikorwa ari byiza cyane kandi tunashima uruhare abaturage bafite mu kwiteza imbere, aho twasuye ikigo nderabuzima, amatanura akora amategura n’amatafari, imirima y’urutoki”; nk’uko Ministiri Labille yatangarije abanyamakuru, nyuma y’ibiganiro byamuhuje na
Perezida wa Repubulika.
Labille yemeza ko ibiganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu byatanze ibisubizo byo gukomeza guteza imbere ubutwererane n’ubufatanye hagati y’u Rwanda, nyuma y’amezi agera kuri 18 umubano w’ibihugu byombi utari wifashe neza cyane, ubwo hafungwaga amakonti ya za Ambasade kuri buri ruhande.
Ministiri Labille, avuga ku gitekerezo cya Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete wasabye ko u Rwanda rwashyikirana n’umutwe wa FDLR, yasubije ko kubwe asanga ntawagombye gusaba igihugu cyabayemo Jenoside kwicarana n’imitwe igifite imbuto z’amacakubiri n’ingenga bitekerezo ya Jenoside, ariko ko nta byinshi yabivugaho.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Mme Mary Baine, yishimira amasezerano Labille yagiye asinye, ajyanye no gufasha muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, mu buzima hamwe no gukomeza gushyigikira imishinga yo kongera ingufu mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari birimo n’u Rwanda.
Labille avuga ko yaje gushimangira ubucuti bumaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda n’Ububiligi, aho ngo u Rwanda ari umufatanyabikorwa wa kabiri mu bihugu Ububiligi butera inkunga. Avuga ko asanze inkunga u Rwanda ruhabwa ruyikoresha neza, ku buryo ngo nta gushidikanya ko rurimo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).
Mu nkunga igera kuri miriliyoni 160 z’amayero, Ububiligi bwemeye guha u Rwanda hagati y’umwaka wa 2011 na 2014, Ministiri Jean Pascal Labille asize asinyiye gutanga igice kimwe muri yo, kingana na miliyoni 15 z’amayero.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|