Ministiri w’u Budage yijeje ubufasha mu mishinga u Rwanda rufatanije n’akarere

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage, Dr. Frank-Walter Steinmeier, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yijeje ko agiye kugaragaza isura y’ubukungu bw’u Rwanda mu Budage n’ahandi, mu rwego rwo kureshya abashoramari kuza gukorera mu Rwanda no muryango w’Afurika y’uburasirazuba muri rusange.

Dr. Steinmeier yabitangaje mu kiganiro we na mugenzi we w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, bahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu tariki 21/2/2015; aho bombi banasabye ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari n’ingabo z’Umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO), kutaba ntibindeba ku kibazo cy’umutekano, cyane cyane icy’umutwe wa FDLR.

Ba Ministiri b'ububabanyi n'amahanga b'u Budage n'u Rwanda, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Ba Ministiri b’ububabanyi n’amahanga b’u Budage n’u Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ministiri w’u Budage yavuze ko we n’itsinda ry’abashoramari bari kumwe, baje gushimangira umubano n’ubutwererane bisanzweho hagati y’u Rwanda n’u Budage, guteza imbere ubufatanye mu by’umuco no kureba amahirwe u Rwanda rufite mu bijyanye n’ishoramari, atari mu gihugu gusa ahubwo ari no mu karere ruherereyemo.

Ati “Nishimiye kuba u Rwanda rwarateye imbere, ruhagaze neza ku bijyane n’ifaranga ridata agaciro, kuba mufite politiki yorohereza ishoramari; tuzatanga amakuru meza ku bashoramari, aho bagomba kuza gufatanya n’akarere ka Afurika y’uburasirazuba mu kubaka ibikorwaremezo; kandi tukaba tubahaye ikaze iwacu mu rwego rwo gukomeza ibiganiro.”

Mu bazanye na Ministiri w'u Budage, harimo n'abashoramari bari baje gutata isoko ry'u Rwanda n'akarere.
Mu bazanye na Ministiri w’u Budage, harimo n’abashoramari bari baje gutata isoko ry’u Rwanda n’akarere.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yasabye u Budage gushyigikira imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba, irimo ijyanye n’ingufu no gutwara abantu n’ibintu; kandi ko ishoramari ry’u Budage n’uruhare rwabwo mu kugarukana amahoro mu karere, ngo bigomba kurushaho kugaragara.

Ati “Turabona u Budage mu Rwanda, mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange, ariko ntabwo iki gihugu gihari mu buryo buhagije; nshima ko abashoramari batazajya bareba gusa miliyoni 11 z’Abanyarwanda, ahubwo bazabona isoko ryagutse rya miliyoni 140 z’abatuye umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.”,

Yavuze ko n’ubwo icyo gihugu kitari mu kanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano(UNSC), gishobora kugira inkunga igaragara mu bikorwa bizana amahoro mu karere no muri Afurika muri rusange; aho yashimangiye ko rushobora kuba mu bakotsa igitutu amahanga, agahagurikira umutwe wa FDLR muri Kongo.

Kuri iki kibazo, Ministiri w’u Budage, Dr Steinmeier yavuze ko kuri uyu wa kane yaganiriye n’abahagarariye ingabo za MONUSCO, azisaba ko FDLR ngo igomba guhagurikirwa no kurwanywa, nk’uko byagenze ku mutwe wa M23.

Ku nkunga igihugu cy’u Budage gisanzwe gifashisha u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo bigamije kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, hagiye kwiyongeraho ishoramari ry’abava muri icyo gihugu; aho ngo kuri iyi nshuro bari baje kureba ibyashingirwaho mu kuza gukorera mu Rwanda.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

ubu bufasha bw’ubudage turabubashimiye cyane kandi natwe tuzakomeza kubafasha muri bike dushoboye rwose

kajimja yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka