Minisitiri w’Uburezi yanenze amafoto y’abakobwa barangije Kaminuza amaze iminsi acicikana
Minisitiri w’Uburezi Uwamariya Valantine, yanenze abakobwa baherutse kugaragara bifotoje mu buryo budahesha agaciro Umunyarwanda, nyuma y’umuhango wo gushyikirizwa impamyabumenyi, wabaye mu ntangiro z’ukwezi kwa Kamena 2023.
Ni mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, nyuma yo gutangiza itorero rigizwe n’Intagamburuzwa z’Abanyeshuri 202 bahagarariye abandi muri Kaminuza n’Amashuri makuru mu Rwanda, umuhango wabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Minisitiri Uwamariya yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko, by’umwihariko abageze ku rwego rwo kuyobora abandi, cyane cyane abarangije muri Kaminuza n’Amashuri makuru.
Abajijwe ku mafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, ubwo abanyeshuri bishimiraga ko basoje amasomo muri Kaminuza imwe muzo mu Rwanda ubwo bari bamaze gushyikirizwa impamyabumenyi zabo, Minisitiri Uwamariya yanenze uburyo bitwaye.
Yagize ati “Ni bya bindi navugaga by’agakungu, ibyo basigaye barihaye ngo ni ugutwika, hari igihe urubyiruko rujya mu gakungu rutazi ingaruka cyangwa icyo bigaragaza nk’ishusho, muri gahunda yo kubatoza n’izo ndangagaciro bazigarukaho, ni ukubibutsa ko n’ubwo barangije kwiga hari imyitwarire bagomba kujyana muri sosiyete”.
Minisitiri Uwamariya yavuze ko ibyo bariya bakobwa bakoze, bibwiraga ko bikinira ariko kandi batazi ko biri gutanga ishusho mbi, ishobora kugira ingaruka kuri benshi ariko nabo itabasize, avuga ko gutoza urubyiruko bisaba kuruhora hafi.
Ati ”Urubyiruko burya bisaba kuruba hafi keshi no kuruganiriza kenshi, biriya byagaragaye habuzemo kwihesha agaciro, ni ukureba ese ni gute babyibutswa”.
Minisitiri yavuze ko n’ubwo ishuri ryatangaje ko ari abanyeshuri babikoze ku giti cyabo, ibyo ntibukuraho icyasha iryo shuri riba risizwe, aho yasabye amashuri kujya bibutsa abanyeshuri babo kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda aho bari hose.
Ati “Ubuyobozi bwa Kaminuza burasabwa gushyiramo imbaraga, kugira ngo mu gihe bakoze umuhango nk’uruya habe imirongo ngenderwaho bye kugaragara nabi nk’ishuri”.
Arongera ati “Ririya shuri nabonye nyuma ritangaza ko ari abanyeshuri babikoze ku giti cyabo, ariko ntibikuraho ko bavuye muri iryo shuri, bishobora gufatwa nabi ku ishuri, hariya hagaragaye bake, ngira ngo ni nka batatu cyangwa bane, ariko ukabona bitanze isura ko ishuri ryose ko ariko rimeze”.
Uwo muyobozi yavuze ko itorero ry’intagamburuzwa rihuza abanyeshuri biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru rizaba umuyoboro wo kwigisha abatarasobanukirwa n’indangagaciro z’uko umuntu agomba kwitwara muri sosiyete, avuga ko hari ibyo wakora n’ibyo udakwiye gukora cyane cyane nk’umuntu uvuga ko urangije Kaminuza ugiye kubera abandi urugero.
Niho ahera avuga ko Minisiteri y’Uburezi ishyize imbere gahunda yo gukomeza kuganira na Kaminuza n’amashuri makuru, kugira ngo no muri iryo torero ryo mu mashuri bajye babishyiramo imbaraga.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muli iki gihe,usanga ibintu byinshi bibi bisigaye byitwa ko ali byiza.Dore ingero nkeya: Kwambara imyenda icitse,kwanika amabere,tatoos (tatouages),etc...Gusambana,ubu byitwa gukundana.Kuva le 06/06/2023 kugeza uyu munsi,mu gihugu cya Sweden,harimo kubera irushanwa ryo gusambana.Ariko ibi byose byarahanuwe ko bizaba mu minsi y’imperuka.Biraca amarenga ko umunsi wa nyuma wegereje cyane,ubwo imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.