Minisitiri w’Ubuhinzi wa Santrafurika yashimye ubuhahirane hagati ya Goma na Gisenyi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro muri Repubilika ya Santarafurika, Éric Rokosse-Kamot umaze icyumweru asura ibikorwa by’ubuhinzi n’ishoramari mu Rwanda, yashimye ubuhahirane bw’umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi, avuga ko u Rwanda rufite amahirwe yo guteza imbere ubuhinzi.

Minisitiri Éric Rokosse-Kamot (wambaye ipantaro y'umweru) ubwo yasuraga umupaka munini wa La Corniche
Minisitiri Éric Rokosse-Kamot (wambaye ipantaro y’umweru) ubwo yasuraga umupaka munini wa La Corniche

Rokosse-Kamot yasuye imipaka ihuza Goma na Gisenyi kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, bareba uburyo ubuhahirane hagati y’imijyi yombi n’uburyo umusaruro mwinshi ukomoka mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda, ubona isoko i Goma.

Rokosse-Kamot aganira n’abanyamakuru yatangaje ko yifuje kureba uko ubuhahirane ku mupaka buhagaze, nyuma yo gusura abashoramari barimo Sina Gérard.

Yagize ati "Nashatse kureba n’amaso yanjye uko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, kandi nasanze bihagaze neza kuko urujya n’uruza ni rwinshi kandi biraboneka ko nta tandukaniro rya Goma na Gisenyi."

Akomeza agira ati "Ibyo twabonye hano bizadufasha mu gihugu cyacu, nk’ubu nabonye ko hano bandika ibisohoka mu gihugu, ibi kandi binyerekana ko ubuhinzi mu Rwanda bukorwa neza kandi umusaruro ukabonerwa isoko".

Dr Ngabitsinze avuga ko uruzinduko rwa Minisitiri wa Santrafurika rukurikira urwo Perezida w’icyo gihugu aheruka kugirira mu Rwanda, ndetse n’urwo we ubwe aheruka kugirira muri Santrafurika.

Agira ati "Uru ruzinduko rukurikira urwo umukuru w’igihugu cye aheruka gukorera hano, dushyira umukono ku masezerano atandukanye arimo kubafasha guteza imbere ishoramari mu buhinzi n’ubworozi. Uruzinduko rwe kandi rukurikira urwo nanjye mperutse gukorayo. Mu cyumweru gishize ari hano mu Rwanda yasuye ibikorwa bitandukanye kandi yabonye ubuhahirane n’ibihugu byacu ndetse twarebeye hamwe ibyo dushobora gutangira gushyira mu bikorwa ku masezerano ibihugu byumvikanye."

Amasezerano u Rwanda na Santrafurika bashyizeho umukono arebana no guteza imbere ibikomoka ku buhunzi n’ubworozi, mu kubaka inzego zikora mu buhinzi n’ubworozi, kubaka ishoramari rishingiye ku nganda z’ ubuhinzi n’ubworozi zitandukanye, ndetse abashoramari b’ibihugu byombi bafatanye mu kuyishora mu buhinzi n’ubworozi.

Amasezerano afite igihe cy’imyaka itanu gishobora kongerwa, u Rwanda rugafasha Santrafurika gushaka imbuto z’indobanure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka