Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ni we uzahagararira u Rwanda mu nama ya COMESA

Tariki 31 Ukwakira 2024 hazaba inama ya 23 y’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (Common Market for Eastern and Southern Africa, COMESA), ikazabera mu gihugu cy’u Burundi. Muri iyi nama u Rwanda ruzahagararirwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda azahagararira u Rwanda mu nama ya COMESA
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda azahagararira u Rwanda mu nama ya COMESA

Ibi bitandukanye n’amakuru yakomejeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Muri iyi nama ya 23 ya COMESA u Rwanda ruzahagararirwa na Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru atari ukuri.

Yagize ati: Ni byo, u Rwanda ruzitabira inama ya COMESA, rukazahagararirwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi.”

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe

COMESA yashinzwe mu Kuboza 1994, igamije guteza imbere ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu mu mutungo kamere n’imibereho myiza y’abaturage.

COMESA igizwe n’ibihugu binyamuryango 21. Iyi nama ya 23 ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwihutisha kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka