Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa UAE yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan, ubwo yasuraga urwibutso rwa Kigali ku gisozi kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, yunamiye ndetse anashyira indabo ku mva y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaga 250.000 baharuhukiyemo.

Minisitiri Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan yasobanuriwe amateka ya Jenoside
Minisitiri Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan yasobanuriwe amateka ya Jenoside

Icyo gikorwa kiri mu byo yateganyaga by’ibanze agomba kugirira mu Rwanda mu ruzinduko arimo rw’akazi, nyuma y’uko yahuye na Perezida waRepubulika, Paul Kagame ejo ku wa kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru, New Times.

Mu ijambo yahavugiye, yasezeranyije ko UAE yiteguye gufatanya n’Abanyarwanda ndetsde n’isi yose muri rusange guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ndetse no gukorana bya hafi na hafi mu rwego rwo gushyiraho amahirwe arambye kuri ejo hazaza h’ibihugu byombi.

Kuva mu 1995, umubano hagati y’ibihugu byombi wagiye utera imbere ndetse byagiye binagirana amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka