Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde arasura u Rwanda
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’u Buhinde, Preneet Kaur, aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuva kuri uyu wa gatatu tariki 15/05/2012.
Biteganyijwe ko Kaur ari bugirane ibiganiro na mugenzi we, Louise Mushikiwabo, ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda, baganire ku mishinga ibihugu byombi biteganya gukora mu gihe kiri imbere.
Biteganyijwe kandi ko aba Minisitiri bombi bazashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubwumvikane ku bikorwa ibi bihugu biteganya gukora nk’uko itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda ribigaragaza.
Aya masezerano azibanda ku bikorwa ibi bihugu byari bisanzwe bifitanye no kubyo biteganya gukora mu minsi iri imbere birimo gukwirakwiza amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba mu bigo by’amashuri 35 biri mu bice by’icyaro.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Buhinde kandi azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Agnes Kalibata, azasoza uruzinduko rwe ahura n’umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda.
Preneet Kaur yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Buhinde kuva muri 2009 nyuma yo kuba intumwa ya rubanda (depite) igihe cy’imyaka 10.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|