Minisitiri w’Intebe yasuye ikigega cya FARG ku buryo butunguranye
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, tariki 02/02/2012, yaratunguranye asura bime mu bigo bya Leta, birimo Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga Abarokotse Jenoside (FARG) agamije imikorere y’ibi bigo nta nteguza yabanje kubaho.
Minisitiri Habumuremyi yasobanuriwe imikoranire y’icyo kigega n’uburyo abagenerwabikorwa bacyo bahabwa serivisi. Ku bijyanye n’ibikoresho abanyeshuri batabonera igihe, Ministiri Habumuremyi yabagiriye inama yo kujya barushaho kubyegereza ibigo bigamo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FARG, Theophile Ruberangeyo, yatangaje ko byababereye umwanya mwiza wo kumugezaho ibibazo bahura nabyo ariko kandi bituma hari na bimwe bagomba kuvugurura.
Zimwe muri serivisi FARG itanga harimo kubakira amacumbi abacitse ku icumu, kubafasha kwivuza, kubaha inkunga y’ingoboka, gutera inkunga imishinga ndetse no kurihira abanyeshuri ari na cyo cyiciro usangamo abantu benshi.
Kuri ubu FARG irihira abanyeshuri ibihumbi 38 mu mashuri yisumbuye n’abanyeshuri 6.600 muri Kaminuza.
Yasuye iki kigega amaze gusura nabwo ku buryo butunguranye ikigo k’igihugu gishinzwe gukora indangamuntu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|