Minisitiri w’Intebe yasabye ko abarenganijwe bose barenganurwa

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yavuze ko mu mpera z’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwatangiye tariki 22/01/2013 ibibazo byose by’akarengane bigomba kuba byarakemuwe, aboneraho asaba abayobozi bose mu nzego z’ibanze ko bagomba kubicyemura mu maguru mashya.

Ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe kuzirikana ku miyoborere myiza mu Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yavugiye mu Karere ka Rwamagana ko abayobozi bahawe umukoro udasanzwe wo gucyemura ibibazo byose by’akarengane, abaturage barenganijwe mu buryo ubwo aribwo bwose bakarenganurwa.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “Abayobozi bose twabahaye inshingano yihutirwa yo gusohoka bakava mu biro, bagasanga abaturage aho batuye mu Midugudu no mu Mirenge, bagacyemura ibibazo byose by’akarengane bikibabangamiye.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko inshinganyo y’umuyobozi uwo ariwe wese ari ugufasha abaturage aba ashinzwe kuva mu bibazo, bagafatanya gushaka ibisubizo by’ibibazo bibabangamiye ndetse akanababera imboni ireba ahari ibyiza byabagirira akamaro akabibagezaho.

Minisitiri w’Intebe ati “Gahunda y’imiyoborere myiza u Rwanda rwiyemeje ni icyo ivuga. Ni ugufasha abaturage kuva mu bibazo, abaturage bagatekana ndetse bikarenga kureba ibibazo ahubwo tukanabashakira ibyiza bakagana iterambere, bakivuza, bagahunga bakeza, bagacuruza bakunguka, bakagana iterambere mu mpande zaryo zose.”

Minisitiri w'Intebe yahaye amabwiriza abayobozi b'ibanze ngo bacyemure ibibangamiye abaturage bashinzwe mu maguru mashya.
Minisitiri w’Intebe yahaye amabwiriza abayobozi b’ibanze ngo bacyemure ibibangamiye abaturage bashinzwe mu maguru mashya.

Dr Habumuremyi yavuze ko iyo miyoborere myiza u Rwanda rwiyemeje igomba kugaragaza umusaruro mu mpinduka nziza n’ibikorwa by’iterambere bigomba kugaragara hose mu gihugu.

Uretse amabwiriza ya minisitiri w’Intebe yo gucyemura ibibazo by’akarengane byose, muri uku kwezi abayobozi basabwe gukora ibikorwa byose bijyana n’insanganyamatsiko yagenewe ukwezi kw’imiyoborere kw’imiyoborere myiza yiswe Imiyoborere myiza igamije kwihutisha iterambere n’indangagaciro yo kwigira.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu mwaka ushize wa 2012, ubu kurizihizwa mu Rwanda hose ku nshuro ya kabiri.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, avuga ko isesengura minisiteri yakoze ryagaragaje ko mu kwezi kw’imiyoborere myiza hacyemurwa ibibazo byinshi biba bibangamiye abaturage, ndetse abaturage ngo banabona umwanya wihariye wo gusabana no kujya inama n’abayobozi.

Ahishakiye Jean d’Amour

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

plz,check your news before you print.example:guhinga#guhunga.

Habinshuti Irenee yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka