Minisitiri w’Intebe yasabiye ibihano abakozi babiri b’akarere ka Nyanza

Mukantaganzwa Brigitte na Bizimana Charles bakora mu karere ka Nyanza basabiwe ibihano na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Habumuremyi Pierre Damien nyuma y’uko bagaragaweho n’amakosa arebana n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Aba bakozi bombi bazakatwa ¼ cy’umushahara wabo w’ukwezi kwa Mutarama 2013 nk’uko inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yateranye ku wa 28/12/2012 yabyemeje nyuma yo kubisabwa na Minisiteri w’Intebe w’u Rwanda binyuze mu ibaruwa yandikiye umuyobozi w’akarere Murenzi Abdallah asabwa kubafatira ibihano byo mu rwego rw’akazi.

Mu kiganiro na Ir Kambanda Rucweli Hormisdas, Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yemeje ko abo bakozi bahanwe biturutse ku ibaruwa umuyobozi w’akarere ka Nyanza yandikiwe na Minisitiri w’intebe amusaba ko bahanirwa amakosa yabagaragayeho mu mirimo bashinzwe.

Usibye abo bakozi babiri bahawe ibyo bihano byo mu rwego rw’akazi, Inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yanafashe umwanzuro wo kwimura umukozi witwa Akimana Speciose akajya gukorera ahandi nyuma y’uko yari amaze iminsi atarebana neza na mugenzi we witwa Nyiracumi Généreuse bakorana.

Icyakora intandaro y’uwo mwuka mubi wagaragaye hagati yabo bakozi bombi perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yirinze kugira icyo abivugaho mu itangazamakuru ubwo yabazwaga kuri icyo kibazo kigiwe mu muhezo mu buryo burambuye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye ndaryungamo "kiriya sigihano" ni urwiyerurutso ntibakajye batubeshya.Nyamara umuturage yiyibira igitoki akitwa"umujura" akanafungwa,ariko abayobozi bo barabyemerewe!!!!!

bagiri yanditse ku itariki ya: 29-12-2012  →  Musubize

ariko koko 1/4 cy’umushahara . Ubwo ni igihano? bagiye bareka gukina n’imvune z’ abanywarwanda. Umuntu yacunze nabi amafaranga y’abaturage ngo bamukase 1/4 y’umushara. Birababaje ni ukuri.

charle yanditse ku itariki ya: 29-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka