Minisitiri w’Intebe yakiriye umuyobozi w’umuryango GiveDirectly

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane tariki 09 Werurwe 2023, yakiriye mu biro bye umuyobozi Mukuru w’umuryango GiveDirectly Rory Stewart.

GiveDirectly ni umuryango utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa byo gufasha kunganira no kuzamura imibereho y’abaturage mu turere dutandukanye tw’Igihugu, ku buryo hari byinshi wafashije mu guhindura imibereho y’abaturage mu turere ukoreramo mu Rwanda.

Mu biganiro bagiranye, bibanze cyane mu kureba uburyo bwo kwagura ibikorwa by’uyu muryango bikagera n’ahandi bitaragezwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo gukomeza gufatanya muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ivuga ko kuva uyu muryango watangira gukorera mu Rwanda wagize umusanzu ufatika mu iterambere ku mubare munini w’abaturage batuye mu turere ukoreramo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana, avuga ko ibiganiro byari bigamije kugira ngo barebe aho gahunda za GiveDirectly zigeze ndetse n’ibyo bamaze kugeraho.

Ati “Ni gahunda imaze gutanga amafaranga miliyoni 100 z’amadorali ni ukuvuga Miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, baha abaturage babafasha kuva mu bukene, ndetse no kuganira gahunda dufitanye yo kugira uruhare muri gahunda nshya yo kurwanya ubukene mu gihugu, aho nabo uruhare rwabo ruzaba runini mu gufasha abaturage kwivana mu bukene”.

MINALOC ivuga ko uturere umuryango GiveDirectly wakoreyemo, turimo Gisagara, Nyamagabe n’ahandi ngo ni urugero rufatika rw’ukuntu abantu bashobora kuva mu bukene kuko hamaze gufashwa abarenze ibihumbi 17, byafashije imiryango yabo gutera imbere mu buryo bunyuranye.

Umuryango GiveDirectly watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016, kuri ubu ukaba ukorera mu turere 17.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka