Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye ibikorwa by’umushinga ‘Gabiro Agri Business Hub’

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagiriye mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025 yasuye ibikorwa by’umushinga Gabiro Agri Business Hub, ukora ibikorwa byo kuhira imyaka n’ubworozi bwa kijyambere.

inisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye ibikorwa by'umushinga ‘Gabiro Agri Business Hub'
inisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye ibikorwa by’umushinga ‘Gabiro Agri Business Hub’

Aloys Ngarambe, umuyobozi wa Gabiro Agri Business Hub, yeretse Minisitiri w’Intebe uburyo uyu mushinga wubatse mu byiciro bibiri, igice cya mbere gifite hegitari 5,600 n’icya kabiri kikazagira hegitari 10,000.

Ati “Dufite imashini 6 zikogota amazi zikuhira Hegitari ibihumbi 5600 zihinzeho imyaka”.

Minisiti w’Intebe kandi yeretswe uburyo bagenzura ingano y’amazi buhiza imyaka, aho icyo cyumba kigenzura amazi ajyanwa mu bikorwa byo kuhira kiri hagati y’intera y’ibilometero 25 kugera aho imyaka ihinze, aho bohereza Metero cube 14,000 ku isaha.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva kandi yasuye icyanya cyororerwamo inka za kijyambere zigera kuri 80, zigatanga umukamo w’amata uri hagati ya Litiro 250-300 ku munsi.

Yaneretswe umusaruro uva muri icyo cyanya cyagenewe ubuhinzi birimo imboga n’imbuto.

Ubuhamya bwatanzwe n’abagore bakora muri iki cyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro Agri Business Hub, babwiye Minisitiri w’Intebe ko kubonamo akazi byabafashije kwiteza imbere n’imiryango yabo.

Umwe muri bo yavuze ko babahemba buri cyumweru 15,000Frw akabasha kwita ku muryango we, ndetse bakishyurira abana amafaranga y’ishuri bakabona n’ubwisungane.

Batarajya gukora muri uyu mushinga, babagaho mu buzima buciriritse ariko nyuma yo guhembwa bagiye biteza imbere.

Aba babyeyi bashima ko bahabwa ifunguro rya buri munsi, bikabafasha gukora akazi kabo neza.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yasuye kandi abaturage bo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rwabiharamba mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare. Uyu mudugudu ugizwe n’inzu 120, ni umwe muri itatu yatujwemo imiryango 312, yimuwe ahari icyanya cy’ubuhinzi n’ubworozi cya Gabiro Agri Business Hub.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yasobanuye ko abayitujwemo ari abihitiyemo ingurane ubwabo yo guhabwa inzu.

Ati “Ababaruriwe kwimurwa ariko badafite imitungo ihenze bahisemo guhabwa inzu, bamwe muri bo batujwe muri uyu mudugudu ndetse imiryango 115 muriyo ifite ubutaka bukodeshwa mu mushinga wa Gabiro Agri Business Hub, buri mwaka bagahabwa ubukode bw’iyo mirima ndetse bakagira n’ubundi butaka ku ruhande bwo guhingaho.

inisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye bamwe mu bubakiwe n'uwo mushonga
inisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye bamwe mu bubakiwe n’uwo mushonga

Minisitiri w’Intebe yasuye imwe mu miryango ituye muri uyu mudugudu, aganira n’umukecuru witwa Nyirabuseruka Janet w’imyaka 75.

Nyirabuseruka yabwiye Minisitiri w’Intebe ko bataramwimura aho yari atuye, ngo bari bafite ikibazo cy’amazi ndetse ngo bari batuye mu gice kirimo ishyamba, ku buryo bahoranaga impungenge z’umutekano wabo.

Ati “Hano twatujwe batwegereje ibikorwa remezo, mfite inzu irimo byose, amazi, ubwiherero, ndetse munshimirire umubyeyi Perezida Kagame, mumubwire ko inkunga angezaho imfasha kuko abana banjye barya neza, baryama heza, ndetse n’abuzukuru banjye bageze ku 8 babayeho neza, ariko mu mumubwire ko nshaka inka nkajya nywa amata sinzicwe n’ubworo”.

Umushinga wa Gabiro Agri Business Hub watangijwe ku bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda (Rwanda Development Board) ifite 90% by’imigabane, na Netafim Ltd yo muri Isiraheli, ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye no kuhira (Irrigation technologies).

Amasezerano yabanje gushyirwaho umukono mu kwezi kwa Gashyantare 2019, agamije gutangiza icyiciro cya mbere cy’umushinga (Phase I) kuri Hegitari 5,600 ariko bikazakomeza kugera kuri Hegitari 15,600 zigomba gukorerwaho umushinga wose.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka