Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama mpuzamahanga ku guteza imbere ishoramari
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye umuhango wo gutangiza inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ishoramari ‘Global Gateway Forum’, irimo kubera i Buruseli mu Bubiligi.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuva ku wa Gatatu tariki 25 ikazasozwa ku ya 26 Ukwakira 2023, ikaba yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma batandukanye ku Isi.
Ku munsi wa mbere w’iyi nama, Minisitiri Dr Ngirente yavuze ijambo ryatangizaga ikiganiro cyagarukaga ku burezi n’ubushakashatsi.
Ubwo yatangizaga iyi nama, Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yasabye abafatanyabikorwa bose ko hari byinshi bagakwiye kwibaza, mu rwego rwo gukorera hamwe.
Yagize ati “Twari dukwiye kwibaza tuti ese ni gute dushobora gukora byinshi, kandi tugakorera hamwe? Ni iki kugeza ubu tumaze kwiga? Ni iki dukeneye gushyira imbere kugira ngo turusheho kwihuta, twaguke kandi ibyo dukora bigire impinduka zigaragara?"

Komisiyo y’u Burayi yateguye inama mpuzamahanga mu rwego rwo gutekereza kuri byinshi, birimo inkunga zigamije iterambere mu bihe biri imbere, mu kurushaho guhangana n’ibihugu by’u Bushinwa, u Burusiya ndetse n’abandi.
Kuva iyi nama yatangizwa, u Burayi bwatangiye gahunda yo gutera inkunga imishinga igera kuri 89 mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo, Karayibe, uburasirazuba bwo hagati, Aziya, Pasifika, na Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ndetse hatangwa agera kuri Miliyari 66 z’Amayero.
Mu myaka ibiri ishize, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, watangije gahunda yo kuba mu 2027 uzaba umaze gushora imari ya Miliyari 300 z’Amayero, mu bikorwa bigamije iterambere ry’ibikorwa remezo hirya no hino ku Isi, harimo inganda zikora inkingo, imihanda, umuyoboro w’itumanaho rya Internet wihuta cyane, ubwikorezi n’ibindi bitandukanye.

Ohereza igitekerezo
|