Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangije ubucukuzi bwa Gaz mu Kivu

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangije umushinga wo gucukura no gutunganya gaz ivuye mu Kiyaga cya Kivu, ikazakoreshwa mu guteka amafunguro, gutwara imodoka no mu nganda guhera muri 2024.

Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatangizaga ubucukuzi bwa Gaz mu Kivu
Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangizaga ubucukuzi bwa Gaz mu Kivu

Uyu mushinga Leta y’u Rwanda iwufatanyijemo n’Ikigo cyitwa Gasmeth Energy Ltd, kizobereye mu gucukura gaz methane yo mu Kivu, ukaba warashowemo Amadolari ya Amerika miliyoni 530 (ararenga miliyari 530 y’u Rwanda).

Uyu mushinga wakomwe mu nkokora no kwaduka kwa Covid-19, uba waratangiye gushyirwa mu bikorwa ubwo impande zombi zari zikimara gushyira umukono ku masezerano mu mwaka wa 2019.

Ikigo ’Gasmeth Energy’ kizatangira gutanga gaz ivuye mu Kiyaga cya Kivu mu mwaka wa 2024, hashingiwe ku masezerano azamara imyaka 25 yo gucukura, gutunganya no gutsindagira ’gaz methane’ mu buryo bwitwa "Compressed Natural Gas CNG."

Gasmeth Energy ivuga ko gaz y’ikiyaga cya Kivu izasimbura iyo u Rwanda rutumiza hanze itekeshwa mu ngo, ariko hakaba n’izakoreshwa mu binyabiziga (moto n’imodoka), igasimbura lisansi na mazutu, ndetse n’izakoreshwa mu nganda hakanasaguka iyo gucuruza hanze y’Igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Gasmeth Energy, Stephen Tierney yatangaje ko gutangiza ibikorwa byo gucukura gaz mu Rwanda ari intambwe ya mbere y’umugambi wo kwihaza k’u Rwanda mu bijyanye n’ingufu zidahumanya.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yizeza ko mu myaka ibiri iri imbere Abanyarwanda bazatangira gukoresha gaz y’u Rwanda, ku giciro gito ugereranyije n’isanzwe itumizwa hanze.

Ingo zibarirwa hagati y’ibihumbi 300-400 mu Rwanda zari zisanzwe zitekesha inkwi n’amakara, ni zo biteganyijwe ko zizaherwaho mu guhabwa gaz u Rwanda rwicukuriye.

Minisitiri w’Intebe yakomeje agira ati "Iyi ni inkuru nziza ku Baturarwanda twese kuba mu gihe kiri imbere, uruganda nirwuzura, tuzashobora gukoresha gaz yacukuwe mu Kiyaga cya Kivu. Iyi gaz izifashishwa mu nganda, mu mashuri no mu bindi bigo bya Leta bizaba bikeneye kuyikoresha.”

Leta y’u Rwanda isanganywe intego yo kugabanya icanwa ry’ibikomoka ku biti, kuva ku rugero rwa 79% muri 2017 kugera kuri 42% muri 2024.

Uruganda rwa Gasmeth ruzacukura gaz mu Kiyaga cya Kivu rukanayitunganya, ruzatanga imirimo ku bantu babarirwa hagati ya 600-800 mu gihe cyo kubakwa, ndetse n’abandi 400 mu gihe ruzaba rwatangiye gukora.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

we are all happy to hear such amazing, we shall never use firewood and others tools that are resulted from trees

rwangarinda yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

it is a good action for sure, let us all develop in good condition as well as possible

rwangarinda yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

rwose uyu mushinga ni sawa, hakorwe ibishoboka uzaje mu ibikorwa ahari wagabanya ikibazo cyibicyanwa rwose.

Rwanda yacu yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Mubyukuri twishimiye uwo mushinga. gusa arko nkuko byatangawe, igiciro cyayo kizagabanurwe ku baturarwanda k’uburyo bunoze.

Moses Ken yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka