Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye abatuye mu manegeka kuyavamo byihuse

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wasuye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bangirijwe n’ibiza, yasabye abatuye mu manegeka kwihutira kwimuka, birinda ko hagira uwongera gutwarwa n’inkangu.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira n'abaturage
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente aganira n’abaturage

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yabisabye abatuye Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, ahaguye imvura ituma ataganirira nabo ahari hateguwe, akabasanga aho bugamye.

Yagize ati "Abantu bagiye, ibintu birangirika, ariko turakomeza kubaba hafi, twaje kubihanganisha, ariko ntidushaka ko hagira uwongera gutwarwa n’inkangu, niyo mpamvu uwo basaba kwimuka yimuka vuba. Turakomeza kubaba hafi ndetse n’ibibazo byanyu turabikurikirana."

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza

Ni ijambo ry’ihumure yatanze nyuma yuko ibiza byibasiye abatuye Akarere ka Nyabihu, bikica abantu 18 harimo abagwiriwe n’inkangu.

Imibare itangwa n’Intara y’Iburengerazuba igaragaza ko mu Karere ka Nyabihu, abantu 18 bapfuye bishwe n’ibiza kandi mu Murenge wa Rugera, abantu batandatu bapfuye bazira ibiza ndetse hangirika ibikorwa remezo, mu gihe abaturage benshi bangirijwe ibyabo.

Intara y’Iburengerazuba igaragaza ko abaturage babarirwa hejuru ya 75 bakomerekejwe n’ibiza, naho inzu zirenga 3118 zirasenyuka mu Turere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi, mu gihe izindi zangijwe n’amazi ariko zitaguye zibarirwa mu 3800.

Ibiza byatewe n’imvura mu Ntara y’Iburengerazuba byatumye abantu barenga 4200 bava mu byabo, naho amatungo 2376 arapfa, imyaka yari ihinze kuri hegitare 2412 irangirika, mu gihe ibiraro 85 byangiritse bituma ubuhahirane buhungabana.

Benshi mu bashyizwe mu nkambi zibacumbikira basaba Leta kubagezaho ibyo kurya byihuse, hamwe no gufasha abana gusubira mu mashuri kuko ibikoresho by’ishuri byose byagiye, kuva ku myenda kugera ku makayi, bagasaba ko bafashwa kubona ibindi bikoresho n’ubwo n’abiga mu mashuri yisumbuye mu Murenge wa Nyundo, nabo batorohewe kubera ibikoresho byatwawe na Sebeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ARIKO NK’UBU ABA ENGINIERS DUFITE NGO BIZE UMURENGE WUBAKWA MU GISHANGA NTA NYIGO ZIKORWA!!!!!!!!!!!!???

alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2023  →  Musubize

Imana ifashe abo bahuye nibiza ibahe umutima wokwihagana
Ndetse nokwiyakira muribyose
Ndetse nababuze ababo imana izabashumbuje

Nsekanabo isaa yanditse ku itariki ya: 4-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka