Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Visi Perezida wa Rockefeller Foundation
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye Dr. Roy Steiner, Visi Perezida wa Rockefeller Foundation ushinzwe ibiribwa.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ndetse na Dr Roy Steiner, baganiriye kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri no gukoresha ibinyampeke byujuje intungamubiri.
Dr Roy Steiner, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama Nyafurika yiga ku Biribwa (Africa Food System Forum), yavuze ko mu byo yaganiriye na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, harimo guhindura uburyo bwari busanzweho bwo gutunganya ifu y’ibigori bigakorwa mu buryo bugezweho.
Yagize ati: "Hari uburyo bwo gutunganya ifu y’ibigori bwa refined grain (Ibinyampeke byabanje gutunganywa bigatakaza umwimerer) tukajya mu buryo bugezweho bwa fortfied grain (Ibinyampeke byongerewe intungamubiri), bugakoreshwa mu guha indyo yuzuye abana bari mu mashuri, turabizi ko ubu buryo bugezweho bwa Fortfied bufite intungamubiri nyinshi kandi nta kintu na kimwe gitakara ku kigori mu gihe refined grain usanga itakaza 28% ku kigori ndetse 9% b’intungamubiri ku kigori".
Yakomeje agira ati: "Niba dushaka ko abana bahabwa indyo yuzuye kandi ibafitiye akamaro, wabaha ifu y’ibigori iri fortfied kuko nibwo buryo bwiza bwo gufasha abana kubaho neza no kwishima kuko ubu buryo buroroshye kandi ntabwo buhenze kuko nta kindi kiguzi busaba. Ubu buryo buzafasha abana kuba ku rwego rwiza mu mirire ndetese kandi bakanatsinda neza".
Dr. Roy Steiner, yavuze ko yishimira kuba Minisitiri w’Intebe yabyakiriye neza kandi ko ari iby’agaciro kuba ari umushinga uri gukorerwa mu Rwanda no kuba igitekerezo ariho cyatangiwe bikaba bigeze no mu bindi bihugu bitandukanye ari ibyo kwishimira kuko abana babarirwa muri za miliyoni bo muri Afurika n’ahandi ku Isi bazungukira muri uyu mushinga uzafasha mu kubaha ifu y’ibigori itunganyijwe mu buryo bugezweho.
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari witabiriye ibi biganiro, yavuze ko uyu mushinga uzatanga umusanzu ukomeye muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri indyo yuzuye kandi ikungahaye ku ntungamubiri zihagije bikazafasha abana b’u Rwanda kwiga neza.
Yagize ati: "Twari tumaze iminsi dufitanye uwo mushinga mu mashuri wo kugaburira abanyeshuri, twaganiraga rero uburyo uwo mushinga wakongererwa imbaraga kuburyo wagera mu mashuri menshi kugira ngo abana bacu bashobore kubona ibyo kurya bihagije ariko kandi bifite n’intungamubiri".
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri imaze kugira uruhare rugaragara mu kugabanya umubare w’abana barivagamo byumwihariko abo mu mashuri abanza.
Gufatira ifunguro ku ishuri ni gahunda yatangiye mu 2021, ndetse bigaragara ko kuva yajyaho, imibare y’abana bo mu mashuri abanza barivagamo mu 2020 bari ku kigero 9.4% mu gihe mu 2022 bagabanutse bagera kuri 6.4% ndetse intego ikaba ari ugukomeza kugabanya uyu mubare.
Rockefeller Foundation ni umuryango w’Abanyamerika usanzwe utera inkunga ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’ubuvuzi ndetse n’uburezi.
Kuva uyu muryango watangira gukorera mu Afurika mu 1966, wakoranye na Guverinoma zo muri Afurika n’ibigo by’amashuri. Uyu muryango kandi uvuga ko urajwe inshinga no gushora ndetse no gutera inkunga gahunda z’Abayobozi kuri uyu mugabane mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ohereza igitekerezo
|