Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Visi Perezida wa Gambia

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo yakiriye Nyakubahwa Muhamma B.S. Jallow, Visi Perezida wa Gambiya n’intumwa ayoboye.

Minisitiri Dr Ngirente aganira na visi Perezida wa Gambia B. S Jallow
Minisitiri Dr Ngirente aganira na visi Perezida wa Gambia B. S Jallow

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gusangira ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’ihuzabikorwa, nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangaje.

U Rwanda na Gambia bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, aho muri Kamena ya 2022, Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA yashyikirije Adama BARROW, Perezida wa Gambiya, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Gambia.

Impande zombi zagiranye ibiganiro ku mubano w'Ibihugu byombi
Impande zombi zagiranye ibiganiro ku mubano w’Ibihugu byombi

Amb. Karabaranga asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Mali, Guinea Bissau, Gambia na Cabo Verde.

Ubwo Karabaranga yashikirizaga Perezida Barrow impapuro zo guhagararira u Rwanda, yagaragaje ko barufata nk’intangarugero mu kwihesha agaciro no guharanira kwigira, ibikorwa byo kubungabunga umutekano hirya no hino, bityo hakaba hari byinshi bigira ku Rwanda.

Ndetse yagaragaje ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka