Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Umuyobozi Mukuru wa World Vision ya Amerika

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Edgar Sandoval, Umuyobozi Mukuru wa World Vision muri Amerika, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Mu biganiro abo bayobozi bombi bagiranye, baganiriye ku bufatanye mu bikorwa bitandukanye, birimo gukwirakwiza amazi meza, uburezi ndetse n’ubuvuzi.

Bwana Edgar Sandoval, yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ku wa Gatatu tariki 10 Gucurasi 2023, nyuma y’uko ku itariki 9 Gicurasi 2023, we n’itsinda bari kumwe bakiriwe n’abayobozi batandukanye mu Karere ka Gicumbi, basura ibikorwa binyuranye birimo umuyoboro w’amazi Kageyo-Mwange, Ikigo Nderabuzima cya Muhondo, G.S Muhondo, Ivomero ry’amazi rya Mugomero n’Irerero riri mu Mudugudu wa Mwange, Akagari ka Kageyo mu Murenge wa Kageyo.

Kuri uwo munsi nanone mu masaha ya mbere ya saa sita, Umuyobozi wa Sandoval yaeze mu Karere ka Gakenke, aho yasuye ibikorwa bitandukanye biterwa inkunga na World Vision, harimo ‘ECD’ ya Nemba.

Yanaboneyeho kandi umwanya wo kuganira n’abana n’abarezi bo mu Rugo Mbonezamikurire y’abana bato ruri mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba.

Edgar Sandoval yagize ati "U Rwanda n’Abanyarwanda ni ikimenyetso cy’uko twese dufatanije twagera kuri byinshi, ubu bufatanye bukaba buduhaye umurongo wo kurwanya ingaruka zose mbi, tukaba tuzahora turi abafatanyabikorwa banyu mu burezi, mu buzima n’ibindi byose bizaba bikenewe".

Guverineri Nyirarugero Dancille uyobora Intara y’Amajyaruguru, yashimiye Umuyobozi wa World Vision muri Amerika, ndetse anasaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwa remezo bahawe, kuko ari bo bifitiye akamaro, kandi bikazabageza ku iterambere rirambye.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022, ryagaragaje ko abaturage bafite amazi meza ku kigero cya 82.3%, kandi ko u Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza 100%. Ibyo bikazashoboka ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo na World Vision.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka