Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Papa w’aba Orthodox

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye Theodoros wa II, Papa wa Alexandria na Afurika mu idini rya Orthodox, uri mu Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa by’iryo dini.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko bagiranye ibiganiro byibanze ku bikorwa by’iryo torero mu Rwanda.

Papa Theodoros II ari mu Rwanda mu rugendo yatangiye ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022. Akigera mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Muri uru ruzinduko rwe uretse kuzahura n’abayobozi bakuru mu gihugu, azitabira n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iri dini mu Rwanda.

Idini ry’aba Orthodox mu Rwanda rifite Paruwasi umunani, zirimo Paruwasi ya Kaziba, Rwabutazi na Gashongora.

Ziherereye mu Karere ka Kirehe naho mu Karere ka Rwamagana hari iya Gishali n’iya Nyagasambu, hari kandi iya Nyamata, iya Butare, iya Gisenyi ndetse n’iya Cyangugu.

Kiliziya ya Orthodox yemerewe bwa mbere gukorera mu Rwanda mu 2013, itangirira mu karere ka Kirehe ahitwa mu Kaziba. Kugeza ubu ikaba ifite abayoboke babarirwa hagati y’ibihumbi birindwi n’umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka