Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye mugenzi we wa Sierra Leone

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye mugenzi we wa Sierra Leone, Dr David Moinina Sengeh bagirana ibiganiro.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yakiriye mugenzi we wa Sierra Leone, Dr. David Moinina Sengeh
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye mugenzi we wa Sierra Leone, Dr. David Moinina Sengeh

Minisitiri w’Intebe Dr. David Moinina Sengeh ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Biribwa (Africa Food System Forum).

Abayobozi bombi baganiriye ku buryo amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono yashyirwa mu bikorwa hibandwa ku ngeri zirimo guteza imbere ubucuruzi, guhanga ibishya, ubufatanye mu byerekeye umutekano, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi.

Minisitiri Dr. Moinina yagaragaje ko Igihugu cye gifite byinshi cyakwigira ku Rwanda cyane cyane mu buhinzi n’ikoranabuhanga.

Minisiriri Dr. Moinina ati: “Ubuhinzi ni izingiro ry’ibiganiro, dufite byinshi byo kwigira ku Rwanda, no gusangira ibitekerezo, ikoranabuhanga ni ingenzi cyane kuri Sierra Leone kandi dukoranye n’u Rwanda tuzi ko ikoranabuhanga rihuza neza na gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga mu mijyi yacu [smart cities] nk’uko tugerageza kubiganira".

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buhinzi n'ikoranabuhanga
Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buhinzi n’ikoranabuhanga

Dr. Moinina yavuze ko kandi mu biganiro bagiranye na mugenzi we w’u Rwanda bagarutse ku masezerano y’imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere, byazanavamo urugendo rushya rwa RwandAir rwerekeza muri Sierra Leone.

Ati: “Twanavuze ku byerekeye ingendo zo mu kirere, twavuganye ku masezerano y’ingendo zo mu kirere, indege yanyu ijya muri Ghana, Nigeria, wenda ishobora gutangira no kujya ihagarara i Freetown mu gihe cya vuba".

Dr. Moinina yahamije ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza cyane kuko Perezida Kagame w’u Rwanda na Julius Maada Bio, wa Sierra Leone basanzwe ari n’inshuti.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, tariki 26 2024, Leta y’u Rwanda n’iya Sierra Leone basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano w’imbere na Serivise z’igorora.

Ibihugu byombi bisanganywe umubano uzira amakemwa
Ibihugu byombi bisanganywe umubano uzira amakemwa

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’umutekano Dr Biruta Vicent, mu gihe Sierra Leone yahagarariwe na Minisitiri w’Umutekano wayo Maj. Gen. (Rtd) David Tamba Ocil Taluva, wagiriraga uruzinduko mu Rwanda, aho yari yaje gusura abagororwa baturutse mu gihugu cye bagororerwa mu Rwanda.

Ubwo Perezida wa Sierra Leone yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, ubwo rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 mu mwaka wa 2019, Julius Maada Bio, yakiriwe mu biro bya Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro ndetse hasinywa amasezerano agamije gushimangira umubano, gusangira ubunararibonye ndetse no kunoza imikoranire.

Imigenderanire hagati y’ibihugu byombi ni nta makemwa kuko, u Rwanda na Sierra Leone byasinyanye amasezerano arimo gukuriraho viza abafite pasiporo z’Abadipolomate n’iz’abari mu butumwa bw’akazi ku mpande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mujama yari Umurasita ndabona yarakase imisatsi

Imbwamuzindi yanditse ku itariki ya: 4-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka