Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye indahiro z’Abashinjacyaha 25 bashya

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, yakiriye indahiro z’Abashinjacyaha 25 bo ku rwego rwisumbuye, urw’ibanze hamwe n’abagengwa n’amasezerano y’umurimo.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko umubare w’Abashinjacyaha wari ukiri muto,
ugereranyije n’amadosiye bakira buri munsi.

Buvuga ko hari Abashinjacyaha 22 bo ku Rwego rw’Igihugu, 12 bayobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye, Abashinjacyaha 83 bo ku Rwego Rwisumbuye, hamwe n’Abashinjacyaha 70 bo ku Rwego rw’Ibanze.

Hari n’Abashinjacyaha 30 bakora mu buryo budahoraho kuko bagengwa n’amasezerano y’akazi, bakaba ari abo ku rwego rw’ibanze.

Raporo y’Ubushinjacyaha Bukuru y’umwaka wa 2021/2022 ivuga ko icyo gihe bakiriye amadosiye 83,349 y’ibirego hagakurikiranwa angana na 99.4%.

Iyo raporo ikomeza ivuga ko guhera mu mwaka wa 2015/2016, amadosiye Ubushinjacyaha bwakiriye yikubye inshuro zirenga eshatu, kuva kuri 25,453 kugera kuri 83,349 muri 2021/2022.

Iyi raporo ivuga ko mu myaka ibiri iheruka habayeho kwiyongera kungana na 19%, kuko muri 2021/2022 Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 83,349, mu gihe muri 2020/2021 hakiriwe agera kuri 67,512.

Hari n’amadosiye Ubushinjacyaha buvuga ko bwaregeye Inkiko muri iyo myaka, agera kuri 43,645.

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye avuga ko kugira umubare munini w’Abashinjacyaha, bituma bongera imbaraga mu kwihutisha ubutabera.

Havugiyaremye ati “Ibi bivuze ko tubonye izindi mbaraga zo kwihutisha amadosiye tuba twakiriye kandi tukayakora neza. Ubutabera butinze ntabwo buba ari ubutabera.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente avuga ko uko Abashinjacyaha mu Rwanda bagenda biyongera ari na ko uruhare rwabo rugenda rwigaragaza mu kwihutisha amadosiye, bityo abaturage bakabona ubutabera bakwiye.

Yabwiye Abashinjacyaha bashya barahiye ko icyabafasha kugera ku nshingano zabo neza, ari ukubahiriza ibikubiye mu ndahiro buri wese yavugiye imbere ye akanayishyiraho umukono.

Dr Ngirente ati “Icyo nabagiraho inama, mufate iriya ndahiro mumaze kurahira no gusinyaho, muyomeke ku rukuta, ku ntebe mwicaraho, mbere yo gutangira akazi mu gitondo ubanze uyisome wibuke ibyo wemereye Igihugu."

Umwe mu barahiye, Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye witwa Ndamiyingabo Landouard, avuga ko yiyemeje gukora uko ashoboye kose agakoresha imbaraga ku muvuduko uri hejuru.

Ati "Tuzagerageza kuziba icyuho cyari kirimo, abaturage bakabona ubutabera n’uburenganzira bagenerwa n’amateteko.”

Mugenzi we Uwizeyimana Josephine na we yiyemeje gukurikiza ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo, gukorera inyungu z’Igihugu aho kuba iz’umuntu ku giti cye, ndetse no guharanira ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka