Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame muri Lesotho

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, yahagarariye Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe mushya wa Lesotho, Sam Matekane.

Lesotho n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano.

Uwo mubano ushingiye ku bufatanye, harimo guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka no guhana amahugurwa. Impande zombi zinafatanya mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge no kwimakaza uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano.

Minisitiri w’Intebe mushya wa Lesotho, Sam Matekane, ni umuherwe wa mbere w’icyo gihugu akaba ahawe izo nshingano nyuma y’aho ishyaka rye rishya, Revolution for Prosperity Party ritsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, mu matora yabaye mu ntangiriro z’Ukwakira uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe Matekane yari yabonye ubwiganze mu Nteko ariko butamwemerera guhita ashyiraho Guverinoma, biba ngombwa ko yihuza n’andi mashyaka mato abiri ngo abashe kugira ubwiganze, buhigika ishyaka ryari rimaze igihe ku butegetsi muri icyo gihugu kigendera ku ngoma ya cyami.

Sam Matekane asanzwe ari umucuruzi ukomeye, RFI yatangaje ko ubukire bwe atari ubwo guhisha kuko yanze ko na Leta izajya imwishyura umushahara ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Benshi mu baturage bamuhundagajeho amajwi bavuga ko ari inyangamugayo, kandi atazishora muri ruswa no kunyereza umutungo w’Igihugu, ibintu byashinjwaga abamubanjirije.

Abo mu ishyaka rye batangaje ko basanze isanduku ya Leta irimo ubusa ku buryo byasabye ko n’ibirori byo kumwimika byo kuri uyu wa Gatanu, ari we watanze amafaranga yo kubikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka