Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi muri Banki y’Isi
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi uhagarariye u Rwanda n’ibindi bihugu 22 by’Afurika mu nama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi, Dr Floribert Ngaruko, byibanze ku bufatanye mu iterambere no guhangana n’ikibazo cy’ihidagurika ry’ibiciro ku masoko.
Ibi biganiro byabo bibaye nyuma yaho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, tariki 28 Gashyantare 2023 yatangaje ko n’ubwo ibiciro bitazasubira uko byahoze, bitewe n’impamvu zituruka hanze y’Igihugu nko kubura kw’ibikomoka kuri peteroli, ngo hari icyizere gishingiye ku migendekere myiza y’igihembwe cy’ihinga gishize.
Dr. Ngirente avuga ko umusaruro w’ubuhinzi wabonetse mu gihembwe cy’ihinga A (Nzeri-Ukuboza 2022) urimo gutanga icyizere, ndetse ko ibiciro by’ibiribwa byatangiye kumanuka.
Yavuze ko izamuka ry’ibiciro riterwa n’ibibazo biri ku rwego mpuzamahanga, ari cyo gihangayikishije Leta bitewe n’uko idashoboye kubigenzura cyangwa kubikumira.
Ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, avuga ko Banki y’Isi igira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandanye.
Buri myaka itatu Banki y’Isi ngo ishyira miliyari 1 y’Amadorari mu bikorwa bitandukanye mu iterambere ry’u Rwanda.
Ibi biganiro by’aba bayozi bombi bikaba bigamije kunganira abaturage, no gushaka igisubizo ku itumbagira ry’ibiciro ku isoko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|