Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yaganiriye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Agaciro

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Eduard kuri uyu wa Kane taraiki 29 Kanama 2024 yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Agaciro, Bwana Scott T. Ford hamwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi.

Amakuru yatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe avuga ko ibiganiro bagiranye byibanze ku byo Ikigega kimaze kugeraho n’ibiteganyijwe kugerwaho mu gihe kiri imbere.
Kugeza ubu Ikigega Agaciro Development Fund gifite agaciro k’arenga miliyari 300 Frw ubariyemo umutungo wayo.

Agaciro Development Fund igura imigabane mu bigo bitandukanye aho bigize nibura 60%, kikagira ishoramari ryakozwe mu mpapuro mvunjwafaranga, ubwizigame n’ibindi bigize umutungo wacyo wose kuri ubu.

Iki kigega gifite imigabane mu bigo 28 bitandukanye birimo BK Group, BRD, Irembo, KTRN, ibigo bikora ubuhinzi bw’icyayi ndetse kikagira n’ishoramari riheruka gukorwa muri TDB Bank.

Itangizwa ry’ikigega cy’iterambere Agaciro ryatangiye mu mwaka wa 2011 ubwo Abanyarwanda bateraniraga munama y’umushyikirano ku nshuro ya cyenda iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida Kagame tariki 23 Kanama 2012.

Ikigega cyashyizweho hagamijwe gukusanya amafaranga yo kuzigama kugira ngo igihugu kigere ku ntego zo kwigira, kikaba gifite umutekano mu bihe by’ihungabana ry’ubukungu no kwihutisha kugera ku ntego z’iterambere ry’u Rwanda mu mibereho no mu bukungu.

Ubwo Ikigega Agaciro Development Fund cyatangizwaga, umutungo wacyo wa mbere ni imisanzu yatanzwe n’Abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze yarwo (diaspora), abikorera, n’incuti z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka