Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente asanga Afurika ikeneye ishoramari ryo kuzahura ubukungu

Atangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Ikigo gishinzwe iby’Ubwishingizi muri Afrika (African Trade Insurance Agency), irimo kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2023, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagaragaje uburyo Afurika ikeneye ishoramari ryo kuzahura ubukungu.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, avuga ko muri Afurika hakenewe ishoramari rifasha mu kuzahura ubukungu bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko mu bihugu byo mu munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Yasabye ibigo by’ubwishingizi muri Afurika guhuza imbaraga, bikagira uruhare mu kugabanya igihombo cyagaragaye mu ishoramari mu nzego zitandukanye.

Ati “Ni ngombwa gutekereza uburyo bwo gushora imari muri serivisi z’ubwishingizi muri Afurika, kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19, intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’imihindagurikire y’ibihe”.

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yavuze ko ibyabaye mu myaka ibiri ishize byadindije izamuka ry’ubukungu bw’Isi ku buryo ubu burimo kuzamuka ku mpuzandengo ya 2.5% muri rusange, mu gihe buzazamuka ku kigero cya 3% mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Kugira ngo ibihugu by’Afurika byongere kubaka ubukungu burambye, turasabwa imikoranire inoze y’inzego zitandukanye, kandi buri wese akabigiramo uruhare”.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, avuga ko kugira ngo urwego rw’imari rw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bizatere imbere, bisaba ko inzego za Leta z’ibyo bihugu zikorana bya hafi n’abikorera ku giti cyabo, kugira ngo ubukungu bw’ibyo bihugu bwongere kuzamuka.

Ati “Kugira ngo ibyo byose bigerweho, ni ngombwa ko ibihugu byoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, isoko ry’Afurika rigakomeza kwaguka”.

Uwo muyobozi asanga nihashyirwa mu bikorwa imikoranire inoze, bizatuma haboneka amafaranga ahagije yo kwifashisha mu ishoramari mu nzego z’uburezi, ubuzima n’ibikorwa remezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka