Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi yikomye abapfobya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Kuba abayobozi batanukanye bashyira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu rwego rwo kurengera imbehe (Inyungu zabo bwite) ariko anavuga bigafasha Abanyarwanda ku bwiyunge nyabwo ntacyo byaba bimutwaye Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, nk’uko abyitangariza.

Minisitiri w’Intebe yabitangarije mu mwiherero w’umunsi umwe wahuje abakorera serivisi z’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2013.

Mu ijambo rye yashimangiye ko iyi gahunda igamije kurushaho kurema ubwizerane mu Banyarwanda binyuze mu kubwizanya ukuri, kubabazwa n’ivangura rishingiye ku muko ryateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w'Intebe Dr. P.D Habumuremyi atangiza ibiganiro.
Minisitiri w’Intebe Dr. P.D Habumuremyi atangiza ibiganiro.

Ibi bigakorwa abantu bitandukanya n’ikibi, gusaba imbabazi no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi, nk’uko yabisobanuye.

Minisitiri Dr. Habumuremyi yagaragaje ko n’ubwo atigeze agira uruhare mu bwicanyi ubwo aribwo bwose, ariko yicuza kuba ntacyo yakoze kugira ngo akize Abatutsi bicwaga kandi we atarahigwaga.

Nyuma y’ibiganiro bibiri byatanzwe ku ruhare rw’abakoloni mu gutanya no gukwirakwiza urwango mu Banyarwanda, hatanzwe ubuhamya butandukanye ku mateka bamwe mu bakozi baciyemo.

Abari bitabiriye umwiherero batanze ubuhanya n'ibitekerezo bitandukanye.
Abari bitabiriye umwiherero batanze ubuhanya n’ibitekerezo bitandukanye.

Mu kiganiro ku mateka cyatanzwe na Gen. Frank Rusagara yagaragaje ko ubuyobozi bubi bwose buyobya abaturage bukabagusha mu kibi bugamije inyungu zabo bwite.

Amb. James Kimonyo, umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yagaragaje ko we kubera ubuzima yabayemo bw’ubuhunzi no kurenganywa byatumye yanga abahutu biza guhumira ku mirari ubwo yatahaga agasaga benewabo basigaye mu Rwanda bose barishwe muri Jenoside.

Batanze urugero rw'uburyo ubwoko bwakoreshwaga mu byangombwa.
Batanze urugero rw’uburyo ubwoko bwakoreshwaga mu byangombwa.

Cyakora yagaragaje ko yamaze kubohoka bitewe na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge Leta yahisemo ndetse bimubera byiza ubwo hatangiraga gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Innocent Nkurunziza, umukozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe yatanze ubuhamya agaragaza ivangura yakorewe ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye kugera naho ahabwa indangamuntu eshatu mu rwego rwo kugira ngo abone uko yajya acika abamuhigaga.

Yagize ati “Icyambabaje nuko nyuma ya Jenoside nahawe indangamuntu ariko nkasanga nta bwoko bwange burimo kandi narumvaga nage igihe kigeze ngo nishimire icyo ndicyo cyane ko benewacu bari bamaze gufata ubutegetsi.’’

Andre Bucyana, umwe mu bakozi nyuma yo kubohoka yatangaje ko aterwa ipfunwe no kuba abo mu muryango we ndetse barimo na mukuru we wishe abatutsi abonera ho no kubisabira imbabazi.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu biro bya Minisitiri w’Intebe ije ikurikira izindi zabereye mu bigo bitandukanye.

Emmanuel N. Hitimana

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko kuba witwa umunyarwanda singombwa ngo ababyeyi bawe baruvukiramo icyangombwa ni kuba wowe ubwawe warahavukiye

nehru ntaganda yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

NyAkubahwa PM, simpamya ko hari umunyarwanda urwanya kuba umunyarwanda. Abarwanya iyi gahunda ya ndi umunyarwanda jye mbona barimo ibice bibiri: hari abasanzwe barwnya leta bo ntawabatindaho ariko abo twatindaho ni abatayemera kubera ibisibanuro bicye cyangwa bibi bayihaweho. Nkawe uravuga ibintu bisobanutse uti sinicanye ariko sinatabaye abahigwaga bityo nsabye imbabazi zi kudatabara. Ariko se iyo umuntu nka minister kanimba avuze ngo yarahigwaga kugeza ahunze ati ariko ndasaba imbabazi ko ntatabaye uwi yigisha yafata ukuhe kuri? Bene makuza umwe ati sindi umuhutu, sindi.... ariko ndasaba imbabazi mu iziba ry’abahutu; undi ati data ntiyari yizewe na leta ari minister muri yo!!! Mushishoze ejo mutazagirangi turarwanya gahunda nziza kandi ari intumwambi mwadutumyeho

umutwa yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka