Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yageze muri Djibouti
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, yageze mu gihugu cya Djibouti, aho azitabira umuhango wo kurahiza Perezida w’icyo gihugu, Ismaïl Omar Ghuelleh.
Minisitiri Ngirente yitabiriye icyo gikorwa kizaba ejo ku wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021 ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwo mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Uwo muyobozi akigera muri Djibouti yakiriwe na mugenzi we, Abdoulkader Kamil Mohamed, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|